RFL
Kigali

COVID-19: Polisi yerekanye abafashwe bitabiriye ibirori by'amasakaramentu byabereye mu rugo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/06/2021 17:54
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kamena Polisi ku cyicaro cya Polisi mu Karere ka Nyarugenge yerekanye uwitwa Nizeyimana Jean Marie Vianney n’abatumirwa be 11 bari bitabiriye ibirori by’abana be babiri baherukaga guhabwa amasakaramentu.



Ubusanzwe Nizeyimana n’abatumirwa be batuye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Ruyenzi ari naho bafatiwe. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ku cyumweru tariki ya 20 Kamena mu muryango wa Nizeyimana habereye ibirori by'amasakaramentu y'abana be babiri atumira abantu nyuma amakuru aza gutangwa n'abaturage.

Ati "Tariki ya 09 Kamena abana babiri ba Nizeyimana bari bahawe amasakaramentu atandukanye,umwe yari yahawe ukarisitiya undi yabatijwe. Uwo munsi sibwo se yabakoreye ibirori ahubwo yabikoze tariki ya 20 Kamena atumira abaturanyi mu rugo rwe nyuma bamwe mu baturage baza gutanga amakuru."

CP Kabera yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma Polisi ihagarika icyo gikorwa. Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukoresha ibirori bityo n’uzajya abatumira ntibakitabire ubutumire bwe.

Ati "Abantu ntibagomba kudohoka kuko icyorezo gikomeje gukwira mu bantu. Abaturarwanda bagomba kumenya ko amabwiriza ya Leta avuga ko ubusabane n’ibindi birori bitandukanye bibera mu ngo birabujijwe, bashobora guhesha abana babo amasakaramentu ariko bagataha ntibakoreshe ibirori cyangwa bakazategereza ko iki cyorezo kizarangira bakabakoreshereza ibirori bagatumira n’abantu. Ariko byose bizaturuka ku kuba bubahirije amabwiriza kugiragira ngo iki cyorezo kiranduke burundu."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abayobozi b'amadini n'amatorero gukomeza ubufatanye basanganywe mu gukangurira abayoboke kwirinda COVID-19 ariko barusheho kubibutsa ko ibirori byo mu ngo n’ubundi busabane bitemewe. Yasezeranyije abaturarwanda ko Polisi y'u Rwanda itazigera idohoka ku kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya COVID-19.


Nizeyimana Jean Marie Vianney yemeye amakosa yakoze yo gukorera ibirori mu rugo ayasabira imbabazi

Nizeyimana Jean Marie Vianney yemeye amakosa yakoze ayasabira imbabazi. Yavuze ko koko mu birori bya batisimu y'abana be yari yatumiye abaturanyi be bagera muri 11 bakaba bari iwe mu rugo. Ati"Nagize ibirori nanga kubyihererana ntumira abaturanyi ngo dusangire ariko ubu mbonye ko ari ikosa tugomba kubyirinda tugategereza ko iki cyorezo kirangira."

Zigama Didier umwe mu bafatiwe mu birori byo kwa Nizeyimana yavuze ko amazi atakiri ya yandi ashishikariza abaturarwanda kubahiriza amabwiriza bakirinda ibirori. Yavuze ko yitabiriye ibirori bya Nizeyimana kubera umuco avuga ko atazongera.

Polisi irasaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19

Src: RNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND