RFL
Kigali

Angelina Jolie yasuye inkambi z’impunzi muri Burkina Faso

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/06/2021 7:39
0


Umukinnyikazi wa filimi muri Hollywood Angelina Jolie yasuye inkambi z’impunzi muri Burkina Faso. Mu bo yasuye harimo impunzi z’abaturage b’igihugu cya Mali bahunze intambara zikomeye za Jihad.



Jolie yasuye inkambi z’impunzi mu gace ka Goudebou mu majyaruguru y’uburasirazuba y’igihugu kidakora ku nyanja cya Burkinafaso. Ibi byose akaba abikora nk’inshingano ze nka Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye akaba komiseri wo mu rwego rwo hejuru w’impunzi.

Yageze mu nkambi aherecyejwe mu ndege na Minisitiri w’ububanyi n'amahanga wa Burkina Faso, Bwana Alpha Barry ku munsi mukuru mpuzamahanga wahariwe impunzi.

Mu magambo ya Angelina Jolie nyuma y'uru ruzinduko yagize ati ”Mu myaka 20 yose buri mwaka nzirikana uyu munsi ndi kumwe n’impunzi mu bihugu byo hirya no hino ku isi. Sinigeze nterwa impugenge bigeze ku rwego biriho none n’impunzi nk'uko bimeze ubu.”








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND