RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Hillsong itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana benshi bazi ko ari iryo muri Amerika nyamara si byo!

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/06/2021 16:08
0


Benshi bazi ko Hillsong itsinda ryamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyamara si byo kuko ribarizwa muri Australia, gusa rimaze kugira amashami hirya no hino ku Isi nko muri Amerika, London mu Bwongereza n'ahandi.



Iri tsinda ryamamaye nka Hillsong Worship ariko ritangira ryitwaga Hillsong Live. Ni itsinda ry’abaramyi rurangiranwa mu mateka yabayeho n'ariho y'abaririmbyi bahimbaza bakaramya Imana. Iri tsinda ryatangiye mu mwaka wa 1983 muri Australia mu gace ka Sydney ritangirira mu rusengero rwa Hillsong.

Indirimbo zabo mu mwaka wa 2016 zagaragaye ku rukuta rusumba mu muziki  izindi rwa Billboard rwo mu gihugu cy’igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abazwi muri iri tsinda ni abaramyi, abaririmbyi, abacuranzi kabuhariwe barimo Darlene Zschech, Marty Sampson, Brooke Fraser, Reuben na Joel Houston.

Umuzingo wabo wa mbere wagiye hanze mu mwaka wa 1988 witwaga Mwuka n’ukuri (Spirit and Truth), bahita bashyira hanze uwitwa 'Erekana ikuzo ryawe' (Show Your Glory) mu 1990, yakurikiwe n'iyagiye hanze mu 1992 yitwa 'Imbaraga z’urukundo rwawe' (The Power of Your Love).

Mu mwaka 1993 bashyize hanze umuzingo witwa 'Ibuye ryajugunywe' (Stone’s Been Rolled Away) bawukurikiza uwitwa 'Inshuti yo mu rwego rwo hejuru' (Friends in Places) yo 1995. Umuzingo witwa 'Takambira Data' (Shout to the Lord) wagiye hanze mu 1996 maze mu 1996 bashyira hanze uwitwa  'Imana iri mu nzu'.

Guhera icyo gihe bagiye bashyira hanze umuzingo buri mwaka aho twavugamo: Gukora ku ijuru bihindura isi, Kuruhande rwawe, Kubw’iyi mpamvu, Uri Isi yanjye, Abanyamugisha, Icyizere, Kubw’ibyo wakoze, Imana Iri ku Ngoma, Inyembaraga yo gutabara, Umwami w’uburinzi, Iyi niyo Mana. Kwizera+Icyizere+Urukundo, Ingurane nziza, Imana Irashoboye, Imfuruka y’amabuye, Ikuzo risiga, Ntarindi Zina, Fungura Ijuru, Reka habe Umucyo, Umushinga w’amahoro, Hari ibirenze, Ari Maso. 

Iri tsinda rifite agahigo ko kugira imizingo myiza yagiye ibica bigacika kuri BillBoard igera kuri 12 ndetse indirimbo zabo zagiye zikundwa mu rwego rwo hejuru muri Australia.

Mu mwaka wa 2018 bahawe igihembo gikomeye mu bihembo bisumba ibindi bya Grammy Awards nk'abakoze indirimbo ikoze mu buryo bugezweho kandi iramya ikanahimbaza Imana mu isi iyitwa 'What A beautifull Name'. Indirimbo zabo zanditse mu bitabo binyuranye bisumba ibindi by’indirimbo zikomeye binyuranye mu isi kandi mu bihugu bitandukanye.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND