RFL
Kigali

Haravuka inkundura cyangwa bazajya bacana inyuma? Nyuma ya Hamisa Mobetto hamenyekanye indi nkumi y’uburanga bivugwa ko Rick Ross ari kureshya

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/06/2021 13:26
0


Nyuma y'uko hashize iminsi havugwa urukundo hagati ya Rick Ross na Hamisa wabyariye Diamond, hamenyekanye undi munyamideli w’uburanga bivugwa ko uyu muraperi ari gutereta. Ese ninde uratsindira umutima wa Rick Ross? Bose baramuhundagazaho urukundo cyangwa umwe araharira undi?



Ntawe byigeze bigora kubyumva kuko gihamya ihari! Kuva mu mpera za Gicurasi uyu mwaka nibwo umuraperi Rick Ross yatangiye kubenguka Hamisa wabyariye Diamond ndetse abigaragaza ubwo uyu mugore yashyiraga ifoto ye kuri Instagram maze Rick Ross akaba uwa mbere wayishyizeho igitekerezo.

Icyo gihe nta jambo rigaragara yavuze gusa kuri iyi Foto yashyizeho utu emoji dufite ibisobanuro bigaragaza urukundo. Bidateye kabiri mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka yareruye noneho atangira kumureshya bya nyabyo ndetse anamusaba kuzajya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bisa nko korosora uwabyukaga kuko Hamisa nawe yahise asamira hejuru icyifuzo cya Rick Ross.


Aba bombi  ibiganiro byabo byaberaga ku mbuga nkoranyambaga kandi bikabonwa na buri wese. Hamisa Mobetto yabwiye Rick Ross ko yeteguye kujya kumureba ndetse ko n'ibikapu bipaye ntagisigaye. Byavugishije abatari bake bashimangira ko baba bombi bari mu rukundo kubera amagambo babwiranaga. Yewe hari naho Rick Ross yabwiye Hamisa ko ari uwe undi nawe arabyemera ndetse anamwerurira ko ari uwe gusa.


Rick Ross yakuruwe n'ikimero cya Hamisa arabigaragaza 

Kuri iyi nshuro abatari bake bahaga ikizere urukundo rw'aba bombi batunguwe nyuma y'uko hamenyekanye undi mukobwa w’uburanga w’umunyamideri bivugwa ko Rick Ross ari gutereta.

Uyu mukobwa yitwa Tommie Lee kaba ari umunyamideri n’umuraperi wamamaye mu kiganiro kitwa Love and Hip-Hop Atlanta. Iby'urukundo rwe na Rick Ross byatangiye kuvugwa ubwo bagaragaraga bari kumwe mu minsi itanu ishize mu kabyiniro gaherereye Miami.


Umunyamaideri Tommie bivugwa ko Rick Ross ari kureshya 

Nyuma bagaragaye bari kumwe ibinyamakuru byinshi bikomeye ku Isi bigaruka ku myidagaduro byavuze ko uyu munyamideri ari mu rukundo na Rick Ross. Hagati ya Hamisa na Tommie ninde uregukana umutima wa Rick Ross? Ese ubundi uyu muraperi yaba areshya Hamisa Mobetto by’uburyarya cyangwa?


Uyu munyamideri akurikirwanywa n'abasaga  miliyoni 4 kuri instagram

Ku rundi ruhande Tommie we yavuze ko nta rukundo arimo n’umuraperi Rick Ross ahubwo ko bahuzwa n’ubucuruzi. Ibi yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ndetse n’ibinyamakuru bikomeye nka TMZ bibigarukaho. 


Ku rukuta rwa Instagram rwa TMZ hagaragaraho ubutumwa uyu mukobwa yanyujije kuri konti ye anyomoza amakuru y’uru rukundo avuga ko nta mukunzi afite kandi ahuzwa na Rick Ross n'akazi gusa. Ibi bishobora kuba amahire kuri Hamisa wabwiye Rick Ross ko ari uwe gusa mbese amwihariye.


Uyu mukobwa ni n'umuraperi ukomeye 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND