RFL
Kigali

Iyamuremye Israel ucuranga gitari yo mu kidomoro yasohoye indirimbo yamumenyekanishije kuri murandasi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2021 12:25
0


Umuhanzi Iyamuremye Israel yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Marigarita” yamumenyekanishije ku mbuga nkoranyambaga kuva muri Gicurasi 2019 agaragara ayiririmba.



Abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Gicurasi 2019 bakiriye amashusho y’umugabo uririmba anicurangira indirimbo ‘Marigarita’; icyo gihe yari yambaye imyenda ishaje acigatiye gitari yakoze yifashishije ikidomoro n’igiti cy’inturusu.

Iyamuremye ni umuhanzi Nyarwanda akaba yarashakanye na Ingabire Angelique bafitanye abana batatu. Yavukiye ahahoze hitwa Kagarama mu Karere ka Rubavu mu Intara y’Uburengerazuba.

Mu 1996, nibwo yatangiye urugendo rw’umuziki akora indirimbo yise ‘Bashyitsi Mwatugendereye’ yacuranze yifashishije gitari yakoze mu kidomoro.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MARIGARITA' YA IYAMUREMYE ISRAEL

Mu kiganiro na INYARWANDA, Iyamuremye Israel yavuze ko gitari yayikoze mu kidomoro nyuma yo kubona babyara be bacuranga gitari isanzwe.

Ati “Umuziki wanjye wibanza cyane mu kuvuza gitari ikozwe mu ijerekani nikoreye ubwo narebaga babyara banjye bari gucuranga gitari isanzwe. Njyewe nahise nkora iyi gitari nanubu mfite kubera ko naririmbye ahantu hatandukanye bayise ‘Indongo’ (gitari ikoze mu ijerekani).”

Yavuze ko afite intego zo kugera kure mu muziki we, cyane ko ntawe bahanganye. Avuga ko indirimbo ye ‘Marigarita’ ariyo ya mbere akoreye muri studio nubwo afite izindi nyinshi yagiye aririmba mu bitaramo n’ahandi hantu hatandukanye hahurira abantu benshi.

Uyu muhanzi avuga ko abantu bakwiye kumwitegaho kubashimisha n’indirimbo nyinshi. Mu ndirimbo ye ‘Marigarita’ yaririmbye ku musore n’inkumi bakundana bakiyemeza kurushinga, kandi barahuriye mu nzira zitandukanye z’ubuzima.

Ati “Marigarita ntabwo ari inkuru mpamo, ahubwo nashakaga gutanga ubutuma ku basore n’inkumi bari hano hanze, nashakaga kumvikanisha urukundo ruba hagati y’abakundana bahuye mu buryo butandukanye ubwari bwo bwose kandi bigakunda.”

Iyamuremye yasohoye indirimbo ‘Marigarita’ yasohokeye muri studio ya Shine Record ari nayo igiye kujya imufasha mu bikorwa bye by’umuziki 

Iyamuremye Israel yatangaje ko yakoze gitari mu kidomoro akopeye kuri gitari ya kizungu, imirya ibambye ku giti cy’inturusu imeze nk’isanzwe kuri gitari z’indi

Iyamuremye yabonye abagiye kumufasha mu muziki yiziritseho kuva mu mwaka w'1996

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MARIGARITA' Y'UMUHANZI IYAMUREMYE ISRAEL

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND