Muammar Khadafi, umwe mu baperezida b’Afurika babaye ibirangirire ku isi, waharaniraga kunga no gushyira hamwe k’umugabane w’Afurika, Indege ye yagaruwe mu gihugu cya Libya nyuma y’imyaka 10 iparitse mu Bufaransa.
Khadafi yitabye
Imana mu mwaka wa 2011, icyo gihe ahirikwa k’ubutegetsi indege ye yo mu bwoko
bwa Airbus A340,
yarafatiriwe n’abarwanyi nyuma y’irasana rikomeye ryabereye ku kibuga cy’indege
cya Tripoli.
Airbus A340, yarashweho amasasu ariyo mpamvu mu mwaka wa 2012 yajyanwe mu Magepfo y’Ubufaransa mu rwego rwo kuyisanasa. Byarakozwe aho mu 2013 yari yararangiye gusanwa ariko ntiyahita igarurwa muri Libya ngo ikoreshwe na Leta kubera ibibazo by’umutekano byakomeje kuranga Libya.
Ubu ibinyamakuru bitandukanye byo muri Libya na BBC bivuga ko iyo ndege yamaze kugezwa muri Libya aho Minisitiri w'Intebe Abdul Hamid Dbeibah, yayakiriye ku kibuga cy’indege cya Tripoli.
TANGA IGITECYEREZO