RFL
Kigali

Miss Urusaro Princess yasoje amasomo muri Davis College&Akilah

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2021 10:36
0


Urusaro Ange Princess ufite ikama rya Miss Personality [Umukobwa wabaniye neza abandi] muri Miss Supranational Rwanda 2021, yasoje amasomo ye muri Kaminuza ya Davis College and Akilah.



Tariki 18 Kamena 2021, Davis College and Akilah yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 403 mu mashami atandukanye arimo Information Systems, Buniness Management and Enterpreneurship, Hospitality and Tourism Management.

Abahawe impamyabumenyi barimo Urusaro Ange Princess basoje amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2020 muri Akilah Institute, rimwe mu mashami agize Davis College and Akilah.

Aba banyeshuri bashimiwe umuhate bagaragaje mu masomo yabo muri iki gihe cya Covid-19.

Urusaro Ange Princess w’imyaka 21 y’amavuko yasoje amasomo mu ishami rya Hospitality and Tourism Management mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Urusaro Ange yavuze ko rwari urugendo rutoroshye mu gihe yari amaze akurikirana amasomo, ashima Imana, ababyeyi, abavandimwe, inshuti, abarezi n’abandi ‘bakomeje kumba hafi’.

Uyu mukobwa avuga ko intambwe ateye ari iyo kwishimirwa cyane, kuko impuhaye imbaraga zo gukomeza gukurikirana amasomo ye kugeza asoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree).

Urusaro yavuze ko ashimishijwe n’uko ibyo we na bagenzi be baharaniye babigezeho n’ubwo bize mu bihe bya Covid-19.

Ati “Nshimishijwe cyane n’uko Class of 2020 twaharaniye icyo twashakaga kugeza tugeze ku ntego twihaye. Byari ibihe bitari bitworoheye aho twahuyemo n'imbongamizi zitandukanye bitewe na Covid-19. Nshimira n’abarezi batahwenye kutuba hafi mungorane twagiye duhura nazo.”

Uyu mukobwa yavuze ko amasomo yize muri Davis College and Akilah agiye kuyifashisha mu kazi ke ka buri munsi, nko kwita ku bakiriya n’ibindi byinshi.

Urusaro Ange Princess ufite ikamba rya Miss Personality 2021 yegukanye muri Miss Supranational Rwanda yasoje amasomo ye muri Davis College and Akilah Urusaro Ange Princess yashimye ababyeyi be, abavandimwe, inshuti n’abandi bamubahaye hafi mu rugendo rw’amasomo

Miss Urusaro yavuze ko Class of 2020 yishimira ko bagaragaje umurava mu masomo yabo mu bihe bya Covid-19

Muri Nzeri 2020, icyari Akilah Institute for Women cyahindutse Davis College&Akilah, aho bigisha abakobwa n'abahungu


Ange yavuze ko ubumenyi yakuye muri Davis College&Akilah agiye kubwifashisha ku isoko ry'umurimo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND