RFL
Kigali

Chris Brown wigeze gufungwa azira gukubita Rihanna yongeye kugira umujima w’umuranduranzuzi akubita umugore imisatsi ivaho

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/06/2021 8:50
0


Umuhanzi w'ikirangirire ku isi ukomoka muri Amerika Chris Brown akurikiranywe imbere y'amategeko nyuma yo gukubita umugore wari witabiriye ibirori byabereye mu rugo rw'uyu muhanzi. Uyu mugore akaba yamujyanye mu nkiko amushinja kumukubita amuhora ubusa ndetse ko bagerageje kumubuza kumukubita akanga bikarangira anamukuyeho umusatsi (wig) we.



Christopher Maurice Brown wamamaye ku izina akoresha mu muziki rya Chris Brown ni umwe mu bahanzi beza bakunzwe cyane hirya no hino ku isi bitewe n'ibihangano bye byatwaye imitima y'abenshi. Uyu muhanzi kandi uretse kuba azwiho kugira impano nyinshi anazwiho ingeso yo kurwana cyane cyane gukubita igitsinagore dore ko yagiye abihanirwa inshuro nyinshi.


Chris Brown waranzwe no kwitaba inkiko cyane bitewe n'imwe mu myitwarire ye ndetse akaba yaranafunzwe inshuro irenze imwe, kuri ubu yongeye kujyanwa mu nkiko azira gukubita umugore wari waje mu birori (House Party) byabereye mu rugo rwe. Ibi birori byateguwe na Chris Brown bikabera iwe aho yari yatumiye abantu ngo basangire akaba ariho yakubitiye uyu mugore.

Nk'uko ikinyamakuru TMZ cyabitangaje cyavuze ko uyu mugore yabwiye urukiko ko yakubiswe n'umuhanzi Chris Brown ubwo yari ari mu birori iwe. Yagize ati ''Sinzi icyabimuteye kunkubita kuko twari turi gusangira twishimye tubyinana nyuma hari ibyo tutumvikanyeho atangira kumbwira nabi. Yarakomeje arantuka atangira kunkubita abantu twari kumwe bagerageje kumufata aranga arakomeza ndetse yarankubise cyane kugeza ankuyemo umusatsi (Plante) wanjye".


Uyu mugore ushinja Chris Brown kumukubita akanamukuraho umusatsi we avuga ko ibi byabaye ku itariki 12/06/2021 ubwo yari ari mu birori byabereye kwa Chris Brown mu rugo rwe afite mu gace ka San Fernando Valley. Umuyobozi wa polisi y'uyu mujyi wa San Fernando witwa Anthony Vairo yabwiye itangazamakuru ati "Chris Brown akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugore utashatse ko tumenyekanisha amazina ye kuko atifuza kuvugwa cyane ahubwo icyo yifuza ari ubutabera, Chris Brown agomba kwitaba urukiko mu cyumweru gitaha''.


Si ubwa mbere umuhanzi w'icyamamare Chris Brown yagaragara mu ikosa ryo gukubita igitsinagore dore ko yigeze no gukubita ikirangirirekazi Rihanna ubwo bari bagikundana. Hategerejwe kureba koko niba Chris Brown ari umwere cyangwa ahamwa n'icyaha nyuma yo kwitaba urukiko.

Src:www.TMZ.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND