RFL
Kigali

Urwango rwa Liverpool na Everton rwatumye Rafael Benitez abura akazi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/06/2021 16:29
0


Rafael Benitez yagombaga kubona akazi muri Everton nk'umutoza mukuru, ariko kubera yatoje Liverpool byahise birangira uko.



Everton yari yatangaje ko yamaze kumvikana na Rafael Benitez ko ariwe mutoza mushya ugomba gusimbura Carlo Ancelotti. Nyuma y'uko abafana bumvise aya makuru ko Rafael Benitez watoje Liverpool ariwe ugiye gutoza iyi kipe bifatiye ku gakanu ubuyobozi ndetse bakora n'imyigaragambyo bamagana uyu mutoza.


Abafana bari bamanitse ibyapa ahantu hose 

Abafana bavugaga ko batatozwa n'umutoza wagiriye ibihe byiza muri Liverpool ko baba babaye insina ngufi ndetse mu mahame yabo ibyo bitabaho. Ubuyobozi bwa Everton bucyumva ibi bwahisemo kureka guha akazi uyu mutoza kuko bavuga ko nta mugisha wazabibamo mu gihe abafana batabishyigikiye.


Rafael Benitez yatwaranye Champions League na Liverpool mu 2003 ndetse icyo gihe Liverpool yari ifite ijambo mu Bwongereza, ari nayo mpamvu uyu mutoza afatwa nk'umunyabigwi w'iyi kipe.


Rafael Benitez ubwo yari muri Liverpool






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND