RFL
Kigali

Ntazongera kubura: Ada Bisabo agarukanye imbaraga nyinshi ashyira hanze indirimbo 'Izina ryawe' yakiranywe yombi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/06/2021 15:35
0


Umuramyi Ada Bisabo Claudine (ABC) umwe mu bahanzi b'impano ikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda wari umaze igihe agataragara bitewe n'impamvu zinyuranye, agarukanye imbaraga nyinshi anatangaza ko atazongera kubura. Ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Izina ryawe' yakiriwe neza cyane n'abakunda muzika ya Gospel.



Iyi ndirimbo ni iya mbere mu zigize album ye ya 3. Iyi album yagize imbogamizi nyinshi cyane bitewe n'ibi bihe turimo by'icyorezo cya Covid-19 byayikomye mu nkokora bituma idasokera igihe. Muri uyu mwaka wa 2021 ni bwo Ada atangiye gushyira hanze indirimbo zigize iyi album, akaba ari kuzinyuza ku shene ye ya Youtube yitwa Ada wa Yesu. Indirimbo ye 'Izina ryawe' yabimburiye izindi kujya hanze, yakiriwe neza cyane dore ko mu masaha macye imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 7.


Ada azwi mu ndirimbo zinyuranye ziganjemo igisirimba

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Sam Mugabe umujyanama wa Ada Bisabo Claudine akaba n'umugabo we, yadutangarije ko iyi album ya 3 ya Ada yatangiye gukorwa mu mpera za 2019. Ati "Navuga ko yatangiye gukorwa mu mpera z'umwaka wa 2019 mu kwezi kwa 12. Igihe cyo gukora 'Final correction' hahita haba Lockdown yanamusanze hanze y'u Rwanda aho yari ari mu kazi. Yamaze yo hafi umwaka wose wa 2020". 

Yakomeje agira ati "Muri uyu mwaka wa 2021 ni bwo yagarutse ndetse n'ibikorwa bitangiye gufungurwa gahoro gahoro ahita atangira kuzisubiramo kuko umuziki wakozwe muri 2019 uba utakigezweho. Byabaye ngombwa ko indirimbo zimwe bazivugurura, uretse ko hari n'izindi yasanze barataye Datas zazo bitewe nyine n'uko zari zimaze igihe kandi aba producers barimuraga ama machines rimwe na rimwe bagakorera mu rugo". 


Ku bijyanye n'ingamba Ada agarukanye, Sam Mugabo yavuze ko "Nta zindi uretse gukomeza gukora cyane ndetse nkaba mpamya neza ko abakunzi be batazongera kumubura". Iyi ndirimbo ya mbere kuri album ya 3 ya Ada, yakorewe kwa Producer Leopold ukorera abahanzi benshi barimo nka Bosco Nshuti n'abandi benshi ariko izindi zirimo gutunganyurizwa kwa Nicolas. Video yayo yatunganyijwe na Dir Herve umwe mu ba videographers b'abahanga u Rwanda rufite kuri ubu.

Izina ADA ryavuzwe cyane mu itangazamakuru mu mpera z'umwaka wa 2018 ubwo uyu muramyi yakoraga igitaramo cyinjiza abantu muri Noheli cyabereye mu mujyi wa Kigali. Ada ni umukristo muri Zion Temple, akaba yaratangiye kuririmba kera akiri umwana w'imyaka 7. Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo ze bwite, zimwe akaziririmba izindi akaziha abandi. Amaze gukora indirimbo zitari nke zirimo na 'Data arihagije' na 'Iby'Imana ikora' zakunzwe bikomeye.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IZINA RYAWE' YA ADA BISABO CLAUDINE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND