Umusore n’inkumi batawe muri yombi nyuma yo kugaragara bakora imibonano mpuzabitsina ku manywa y'ihangu muri parikingi rusange ya Manchester mu Bwongereza.
Bafashwe bakora imibonano
mpuzabitsina hafi ya Sunny Brow Park, Gorton, ahagana mu masaha ya saa sita ku
gicamunsi cyo ku wa gatatu, tariki ya 16 Kamena nk'uko byatangajwe
n’ikinyamakuru Manchester, EveningNews.
Umugore wababonye akagira isoni ubwo
yari kwitemberera n’imbwa ye, yavuze ko bibabaje kuba abantu bafatwa n’amarangamutima
bakambara ubusa ku gasozi banakuyemo imyenda yose. Ati: "Nari ndi gutemberaga n’imbwa yanjye muri Sunny Brow Park, mbona abantu
bambaye ubusa basambana ndatabaza.
Abatangabuhamya bavuze ko babonye abantu
basambanira ahantu hahurira abantu benshi muri parikingi hafi y'imikino y'abana. Ni bwo hahamagawe
Polisi Nkuru ya Manchester. Abafatiwe muri iki gikorwa, bari mu kigero cy’imyaka
30, batawe muri yombi kubera kwiyandarika no kurangaza abantu.
TANGA IGITECYEREZO