RFL
Kigali

Umusore n’inkumi batawe muri yombi bazira gufatwa n’amarangamutima bagasambanira ku karubanda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/06/2021 16:39
0


Umusore n’inkumi batawe muri yombi nyuma yo kugaragara bakora imibonano mpuzabitsina ku manywa y'ihangu muri parikingi rusange ya Manchester mu Bwongereza.



Bafashwe bakora imibonano mpuzabitsina hafi ya Sunny Brow Park, Gorton, ahagana mu masaha ya saa sita ku gicamunsi cyo ku wa gatatu, tariki ya 16 Kamena nk'uko byatangajwe n’ikinyamakuru Manchester, EveningNews.


Umugore wababonye akagira isoni ubwo yari kwitemberera n’imbwa ye, yavuze ko bibabaje kuba abantu bafatwa n’amarangamutima bakambara ubusa ku gasozi banakuyemo imyenda yose. Ati: "Nari ndi gutemberaga n’imbwa yanjye muri Sunny Brow Park, mbona abantu bambaye ubusa basambana ndatabaza.

Abatangabuhamya bavuze ko babonye abantu basambanira ahantu hahurira abantu benshi muri parikingi hafi y'imikino y'abana. Ni bwo hahamagawe Polisi Nkuru ya Manchester. Abafatiwe muri iki gikorwa, bari mu kigero cy’imyaka 30, batawe muri yombi kubera kwiyandarika no kurangaza abantu. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND