RFL
Kigali

Mu marangamutima menshi, Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame bifurije Perezida Kagame umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/06/2021 12:15
1


Amarangamutima yabaye menshi cyane bitewe n’ifoto ya Perezida Kagame yagaragaye yicaye hasi ateruye umwuzukuru we ubwo yifurizwaga umunsi mwiza w’umubyeyi b’umugabo n’umukobwa we Ange Kagame.



Ku itariki 20 Kamena 2021 Isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’Umugabo (Father’s Day) Umunsi wahariwe kuzirikana ababyeyi b’abagabo ubutwari n’urukundo bagaragaje mu kwita ku bana no kwita ku muryango.

Uyu munsi wizihijwe n’abatari bake mu mpande zose zitandukanye z’Isi aho umubyeyi w'umugabo yahabwaga icyubahiro cye n’abagize umuryango we bafata amafoto y’ababyey babo b’abagabo maze bakayaherekeresha amagambo y’ubutsinzi ndetse yerekana icyubahiro umubyeyi w’umugabo afite mu muryango n’urukundo bamukunda.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yashyizeho amafoto y’umuryango we mu bihe bitandukanye agaragaraho Perezida Kagame ateruye imfura y’umukobwa we Ange Kagame, umuryango we w’abana be bane, umukwe we Bertrand Ndengeyingoma ndetse n'umukobwa we Ange Kagame bateruye umwana wabo maze ayaherekeresha amagambo yerekana uburyo Perezida Kagame ari umubyeyi w’intangarugero.

Ni ubutumwa bugira buti "Nishimira cyane ukuntu uri intangarugero ukaba n’umubyeyi mwiza. Ni umugisha gukorana nawe inshingano z’ububyeyi mu myaka ibarirwa mu binyacumi ishize ndetse kuri ubu tukaba dusangiye urugendo rwo kuzukuruza, nta magambo meza yabisobanura uko biri.”

Mbere y’ubwo butumwa ariko Ange Kagame yari yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter ashyiraho ifoto ya Perezida Kagame yicaye hasi ateruye umwuzukuru we basa nk'aho bari gukina mu ifoto yanakuruye amarangamutima y’abantu batandukanye babonye kwicisha bugufi kwa Nyakubahwa Perezida Kagame maze ayiherekeresha amagamo agira ati "(...) Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugabo ku mugabo wa mbere nakunze. Warakoze ku mahirwe yo gutuma mba umukobwa ukunda se kandi binteye ishema. Ndetse uri sogokuru mwiza. Turagukunda."

Ange Kagame kandi yongeye kujya ku rukuta rwe rwa Twitter yerekana urukundo akunda umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ku ifoto yashyizeho Bertrand ari guseka ateruye umukobwa wabo w’imfura ayiherekeresha amagambo agira ati "(...) Umunsi mwiza w'abapapa, Mutima. Natekerezaga ko ntabasha kugukunda bihagije, maze Imana iguha impano yo kuba papa. Uri papa mwiza w'umukobwa, B. Turagukunda cyane.''








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsanzimana alphonse2 years ago
    Dushimiyimana kubwuyumuryango urimubyishimo byishi imana ibahe umugisha utagabanyije Amen





Inyarwanda BACKGROUND