RFL
Kigali

International Peace Marathon: Nimubona Yves ukinira APR ni we wegukanye Half Marathon, mu bagore Yankurije Marthe na we arayobora

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/06/2021 12:03
1


Nimubona Yves ni we wegukanye Kigali Half Marathon, Muhitira Felicien aba uwa 4, mu gihe mu bagore imyanya ibiri ya mbere yegukanwe n’u Rwanda.



Muri iki gitondo imihanda ya Kigali yari yifashishijwe mu irushanwa rya Kigali International Peace Marathon, irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka ryari ribaye ku nshuro ya 16. Abakinnyi bose bitabiriye babanje kwerekana ibyangombwa by'uko bipimishije Covid-19 kandi bafite ubuzima buzira umuze.

 

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa ni we watangije iri rushanwa ku mugaragaro

Mu gice cy'abiruka igice cya Marato ubwo ni ibirometero 21, mu bagabo Nimubona Yves ni we wabaye uwa mbere akaba akinira ikipe ya APR, akoresheje isaha imwe iminota 3 n'amasegonda 34, yakurikiwe na Kimining Shadrack Korir warushijwe amasegonda icumi n'uwa mbere, mu gihe uwa 3 yabaye Joel Mwangi Maina warushijwe umunota n'amasegonda 2 Muhitira Felicien bakunze kwita Magare akaba yaje ku mwanya wa 4.


Mu bagabo 

Mu bagore ni uku bakurikirana 

Mu bagore Marthe Yankurije ukinira APR Athletics Clus ni we wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe iminota 15 n'amasegonda 7, akurikirwa na Adeline Musabyeyezu bakina mu ikipe imwe na we wakoresheje isaha imwe iminota 16 amasegonda 28, Kimitei Edna Jerono yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe iminota 19 amasegonda 49.



Yankurije Marthe watsinze irushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyoyita francis2 years ago
    natwe abasheshe akanguhe tugishoboye nimutwibuke mumikino ngorora ngigo mudufasshe guhura twidsgadure no mumarushannwa nkayo





Inyarwanda BACKGROUND