RFL
Kigali

Kanye West arishimira cyane aho umubano we n'umukunzi mushya Irina Shayk ugeze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/06/2021 11:14
0


Umuraperi akaba n'umuherwe Kanye West watandukanye na Kim Kardashian babyaranye abana 4 akishumbusha undi munyamideli Irina Shayk, kugeza ubu uyu muraperi w'ikirangirire arishimira aho umubano wabo ugeze n'ubwo bamaranye igihe gito kandi arizera ko bazarambana.



Kanye West yaratunguranye ubwo hamanyekanaga ko yagiye mu rukundo n'undi mugore nyuma y'igihe gito atandukanye na Kim Kardashian. Icyatunguye abafana b'uyu muraperi wigeze no kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni uko yatangiye gukundana n'undi mugore hakiri kare na gatanya ye na Kim Kardashian itararangira.


N'ubwo Kanye West yagerageje kugira ibanga urukundo rwe na Irina Shayk umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime ntibyabujije abantu kubimenya bitewe n'amafoto aba bombi bafotowe n'aba paparazzi ubwo bari mu Bufaransa bizihiza isabukuru ya Kanye West mu minsi ishize.

Umwe mu nshuti za Kanye West utatangajwe izina nk'uko ikinyamakuru The Hollywood Life cyabitangaje cyavuze ko uyu muntu uba hafi ya Kanye West yavuze byinshi ku mubano mushya w'uyu muraperi. Yagize ati ''Kanye West arishimira cyane aho umubano we na Irina Shayk umaze kugera kuko ntiyiyumvishaga ko yahura n'umukobwa mwiza nk'uriya bahita bahuza ako kanya''.


Yakomeje agira ati ''Bari kugirana ibihe byiza buri umwe yishimira kuba ari kumwe n'undi. N'ubwo aribwo bagitangira gukundana Kanye West afite icyizere ko urukundo rwabo ruzakomera''. Ibi kandi ntibyatangajwe n'ikinyamakuru kimwe gusa kuko cyahuje n'ikindi cyizwi muri Amerika cyandika ku myidagaduro cyitwa USA Magazine aho nacyo cyatangaje amakuru asa neza n'aya.


USA Magazine ikaba nayo yatangaje ko Kanye West umaranye igihe gito na Irina Shayk yishimira aho ibintu bimaze kugera hagati yabo. Ibi bije nyuma y'iminsi micye Kim Kardashian wabanye na Kanye West imyaka 6 atangaje icyo bapfuye aho yasobanuye ko batahuzaga ku bintu byinshi. Ni mu gihe kandi biri kuvugwa ko Irina Shayk na Kanye West bafite byinshi bahuriyeho ari nayo mpamvu bakundanye byihuse.

Src:www.usamagazine.com,www.hollywoodlife.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND