RFL
Kigali

Kera kabaye Memphis Depay yerekeje muri FC Barcelona ishaka kwegukana Champions League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/06/2021 20:40
0

Rutahizamu w’umuholandi wakiniraga ikipe ya Olympique Lyonnais, Menmphis Depay yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri FC Barcelona itozwa n’umuhondandi mugenzi we Ronald Koaman.



Nyuma yo kugerageza kugura uyu mukinnyi mu mpeshyi y’umwaka ushize bikanga, byarangiye uyu mukinnyi yerekeje muri iyi kipe yigurishije (Free Agent) nyuma yo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe yo mu Bufaransa yakiniraga.

Depay wari umaze imyaka ine muri Lyon, yayitsindiye ibitego 76 mu mikino 178 yayikiniye.

Uyu mukinnyi uri kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Buholandi mu irushanwa rya Euro 2020, abaye undi mukinnyi mushya Barcelona isinyinyishije nyuma ya Sergio Kun Aguero wayisinyiye mu minsi ishize.

Iyi kipe iri gukora ibishoboka byose ngo yiyubake bihagije igaruke ku ruhando mpuzamahanga rw’amakipe ahatanira UEFA Champions League ndetse na La Liga yo muri Espagne.

Umwaka ushize FC Barcelona yagarukiye muri ¼ cya Champions League isezerewe na Paris Saint Germain, ikaba yarasoje shampiyona ya Easpagne ‘La Liga’ iri ku mwanya wa Gatatu, inyuma ya Atletico Madrid na Real Madrid.

Barcelona ibaye ikipe ya Kane Depay akiniye, nyuma ya PSV Eindhoven yo mu Buholandi, Manchester United na Lyon yakiniraga.

Memphis Depay yerekeje muri FC Barcelona avuye muri Lyon





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND