RFL
Kigali

Wizkid utunze akabakaba Miliyari 21 n’indege y’abanyacyubahiro yishyuye hafi miliyoni 10 Frw ifunguro rya nimugoroba

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:19/06/2021 13:16
0


Wizkid uri mu bahanzi batunze agatubutse muri Africa kabarirwa muri Miliyari hafi 21 Frw, yishyuye hafi miliyoni 10 Frw ifunguro rya nimugoroba ryari riherekejwe n’inzoga zihenze.




Uyu muhanzi ukora injyana ya Afrobeat, ari mu bahanzi batunze agatubutse muri Nigeria aho akomoka no kuri uyu mugabane w’Africa muri rusange. Forbes iherutse gutangaza ko muri uyu mwaka umutungo we ubarirwa muri miliyoni 20 z’amadorari ni ukuvuga hafi miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.  


Iyi ni indege ye bwite y'abanyacyubahiro 

Uyu mutungo we washegeshwe n’indege y’abanyacyubahiro yaguze miliyoni 40 z’amadorari. Abarifite barakimara! Uyu muhanzi ufite inzu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nigerira n’ahandi, yagiye muri hoteli yishyura ifunguro rya nimugoroba hafi miliyoni 10 nk'uko ikinyamakuru gikomeye Tooxclusive kiri mu bikomeye bigaruka ku myidagaduro muri Nigeria cyabitangaje.

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MU MASHUSHO


Iyi ni fagitire Wizkid yishyuye 

KANDA HANO UREBE ANDI MASHUSHO


Mu mashusho yasakaye hirya no hino, agaragaramo Wande Coal ari kumwe na Wizkid n’abandi bantu bari ahantu muri hotel basangira amafunguro aherekejwe n’inzoga zihenze ndetse na shisha. Bose nta barenze 12 aho bicaye ku meza imwe.


Atunze imodoka zihenze

Amakuru aravuga ko Wizkid yari amaze iminsi atari muri Nigeria birashoboka ko yasangiraga n’inshuti zari zimukumbuye. Muri aya mashusho biragaragara ko Wizkid yizihiwe ndetse hanumvikanamo indirimbo ye yise Scatter The Foor bumvaga ari nako basangira, iyi ikaba iri kuri Album ye ya mbere yise “Superstar”. Iyi Album muri Weekend yujuje imyaka 10 igiye hanze. 

Iri funguro rya nimugoroba ni Wizkid kuri uyu wa kane waryishyuye nk'uko bigaragara kuri fagitire. Yishyuye miliyoni 4 z’ama Naira [amafaranga akoreshwa muri Nigeria]. Uyashyize mu manyarwanda ararenga Miliyoni 9 (9,658,536.23).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND