Uwahoze ari Guverineri w’umujyi wa Nairobi, Evans Kidero, urushyi ruvuza ubuhuha yakubise umugore w’umunyapolitiki Rachel Shebesh rwatumye acibwa akayabo ka Miliyoni 30 z'amashiringi nk’impozamarira.
Evans Kidero,
kubera gukubita umunyapolitiki mugenzi we mu 2013, byatumye uyu mugore arubabara iminsi
bituma acibwa amande ari hejuru. Miliyoni
30 z'amashiringi ya Kenya yaciwe, arakabakaba Miliyoni 272 z'amanyarwanda.
Kidero na Rachel bakiri abayobozi i Nairobi
Mu kiganiro kuri Radiyo Ghetto,
Shebesh, icyo gihe wari uhagarariye abagore i Nairobi, yavuze ko ubu yahawe ayo mafaranga
kubera urugomo yakorewe akemeza ko ibyo yakorewe na Kidero nta wundi mugore
yatinyuka kongera kubikorera.
Rachel
yagize ati "Kidero yarishye Amadorali menshi cyane, ntashobora kongera kurota
akora iryo kosa ngo akubite umugore , sinzi niba hari uwo byakorohera kwishyura
kariya kayabo, yanyishyuye hafi Miliyoni 30 z’Amashilingi’.
Ikinyamakuru
Nairobinews kivuga ko kuba amateka yabaho ari rwo rushyi rwanditse amateka
rurishywe akayaho mu mateka ya Kenya yewe n’Afurika muri rusanjye aho ushobora
gusanga no ku isi ruri mu rushyi ruhenze.
TANGA IGITECYEREZO