Ni kenshi cyane ushobora kubona abantu bashuka abandi bakaboherereza amafoto y’ubwambure bwabo, ibi bishobora kugutera ikimwaro n’icyasha utazakira nk’uko umukobwa Paula wiga muri Kaminuza ya Makerere yababajwe n’umusore bakundana.
Abakoresha imbuga nkoranyuambaga bamwe babonye amafoto y’umukobwa uri
kwiyambura ipantalo, kugeza ubwo imyenda yose ayikuyemo, kwari ukugira ngo
yoherereze umukunzi we amafoto n’amashusho kuko yari yabimusabye amwinginga, nawe kubera kumukunda cyane yumva atabimwangira.
Mu nkuru y’ikinyamakuru gikorera muri Uganda, kivuga ko Paula yiga muri
Kaminuza ya Makerere mu bijyanye n’ubucururuzi
“MUBS’. Yagaragaje
isoni n'ikimwaro ko yagiye ahura na byo kuva iyi videwo yatangira gusakara kuri
WhatsApp yewe no mu muryango we bayibonye.
Paula aganira n’umunyamakuru wa Campusbee yavuze ko
ababyeyi be bamaze kumenya iyo videwo, akavuga ko umukunzi we yamuhemukiye cyane. Ati “Uwahoze ari umukunzi wanjye yahisemo kungaragariza muri videwo nari
namwoherereje. Ariko kubera ko nahisemo
guhagarika umubano na we mbere,
yahisemo
kunsebya akwirakwiza ubwambure bwanjye ku mbuga nkoranyambaga, gusa ndicuza”.
Ibi byakabaye isomo ku bakobwa wese kuko aribo bakunzwe gushukwa
ngo boherereze abakunzi babo amafoto agaragaza imyanya yabo y’ibanga ibyatuma wiheba
mu gihe wasanze byasakaye hose.
TANGA IGITECYEREZO