RFL
Kigali

Yvette Uwase yakoze indirimbo 'Ubwihisho' isaba abantu kutagira ubwoba ku by'ejo hazaza kuko n'iby'ejo hashize Yesu yari abirimo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/06/2021 15:23
0

Umunyempano ukiri muto Yvette Uwase ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Kentucky, uherutse gukora indirimbo 'Thankful' yakiriwe neza n'abakunzi ba muzika ya Gospel, kuri ubu afite indi nshya yise 'Ubwihisho' nayo iri guhembura benshi nk'uko bigaragara mu bitekerezo bamaze kuyitangaho kuri Youtube.



Uwase asengera mu rusengero rwitwa North East Christian church, akaba ari amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya 'Ubwihisho', yavuze ko yayikoze ashaka kubwira abantu impamvu badakwiriye kugira ubwoba ku bizaba ejo. Ndetse ko yari agamije gusaba urubyiruko kwisunga Imana kugira ngo ibayobore muri uru rugendo rugana mu ijuru bahuriramo n'imitego myinshi y'umwanzi.

Uwase Yvette umunyempano utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki, yagize ati "Ubwihisho ni indirimbo nashatse kwegeranya messege mbwira abantu ko tutagomba kugira ubwoba ku by'ejo bizaza kubera y'uko n'iby'ejo hashize Yesu yari abirimo. Nkaba mbwira abantu cyane cyane urubyiruko gusenga Imana idufashe muri uru rugendo kuko ni byinshi biturangaza. Nyuma yayo mwitegure ubundi butumwa butazatinda!".


Uyu muhanzikazi Uwase afite intego ihamye mu muziki amazemo igihe gito, akaba yifuza kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Nk'uko abyivugira mu magambo ye aragira ati "Inzozi zanjye mu muziki ni ukugera ahahambaye, nshimisha Imana n'abantu, through gospel". Yavuze ko akora umuziki agamije 'kunezeza Imana no gutanga ubutumwa mu bantu'.

Uyu mukobwa avuga ko afite abanyamuziki benshi yigiraho, gusa uza ku isonga yadutangarije ko ari Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Biratungana', 'Buri munsi' n'izindi. Uwase Yvette ati "Burya iyo uririmba uba ufite abanyamuziki benshi b'aba role model ariko muri abo bose nkunda Gentil Misigaro na Jon McReynolds".


Yvette Uwase aherutse kudutangariza ko impano yo kuririmba ayikomora mu muryango we wo kwa nyina ndetse afite na mukuru we witwa Soleil Mutezinka nawe w'umunyamuziki. Uwase avuka mu muryango w'abana batandatu, we akaba ari umwana wa kane. Iyi ndirimbo ye 'Ubwihisho' ije ikurikira izindi ebyiri amaze gukora arizo; 'Thankful' na 'Hari umunsi' yakoranye na mukuru we Soleil.

REBA HANO INDIRIMBO 'UBWIHISHO' YA UWASE YVETTE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND