RFL
Kigali

Spellcast bahatanye muri East Africa’s Got Talent n’abandi bakomeye batumiwe mu Iserukiramuco rya Ubumuntu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2021 13:48
0


Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Spellcast ryo muri Kenya ryahatanye mu irushanwa ry’umuziki rya East Africa’s Got Talent, itsinda Inanga Taxeem ryashinzwe n’Umubiligi n’abandi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi batumiwe mu iserukiramuco rya Ubumuntu rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.



Iserukiramuro rya Ubumuntu rigiye kuba mu gihe cy’iminsi ibiri hifashishijwe ikoranabuhanga, kuva tariki 16-17 Nyakanga 2021, mu gihe cy’amasaha atandatu buri munsi. Ni ku nshuro ya kabiri rizaba ribaye muri ubu buryo kubera Covid-19, yashegesha ibikorwa byinshi idasibye n’Inganda Ndangamuco.

Ni ku nshuro ya Karindwi iri serukiramuco rya Ubumuntu rigiye kuba kuva ryatangizwa. Mbere y’umwanduko wa Covid-19, ibikorwa byinshi byaryo byaberaga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Kigali Cultural Village ahanzwi nka Camp Kigali n’ahandi.

Kuri iyi nshuro rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga, rivuge ku nsanganyamatsiko zirimo ubuzima bwo mu mutwe, kongera kuvuka bundi-bushya, ubuzima bwo kubaho udafite aho wita mu rugo cyangwa waba unahafite ntuhagirire amahoro yo mu mutima n’ibindi.

Ruhurije hamwe abisanzuye mu Inganda Ndangamuco bo mu Rwanda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya, Uganda, Ubudage n’ahandi.

Ryatumiwemo itsinda rya Spellcast ryo muri Kenya ryahatanye mu irushanwa rya East Africa’s Got Talent ikagera mu cyicoro cya nyuma, itsinda Inanga Taxeem ryashinzwe n’Umubiligi Hilde ribarizwamo Esther Niyifasha, Aline washinze Itorero Intayoberana n’abandi.

Muri uyu mwaka habayeho guhuza amatsinda yo mu bihugu bitandukanye bagakora indirimbo ku nsanganyamatsiko bahawe, abandi bagahimba imbyino zizerekanwa muri iri serukiramuco n’ibindi.

Spelicast yo muri Kenya yitabiriye irushanwa East Africa’s Got Talent yahujwe na Gnawa Band yo muri Morocco, Breatfreeks yo mu Bwongereza yahujwe na Mashirika yo mu Rwanda.

Kompanyi yitwa Lyrric Dance yo mu Bwongereza yo yahawe gukora ku insanganyamatsiko y’uyu mwaka, aho bakoranye n’abahanzi barimo Peace Jolis wo mu Rwanda n’abandi. Iyi ndirimbo ifite iminota 8, ndetse biteganyijwe izerekanwa iri serukiramuco rifungurwa.

Inanga Taxeem yashinzwe n’Ububilihi Hilde yahujwe na Israel Papi&Yvette bo mu Rwanda. Hari kandi Zebradans bo muri Suede, Yada Dance bo muri Kenya, Street Dance Company bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Luciane Ramos-Silva e Colletividade bo muri Brazil n’abandi.

Hope Azeda watangije Iseukiramuro cya Ubumuntu yabwiye INYARWANDA ati “Tuzi ko iyo abahanzi bahuye ntibabura ikiganiro bakoresheje ubuhanzi bwabo. Twebwe twemera ko nta nzitizi iba mu buhanzi, dufite ururimi rumwe rwitwa ubuhanzi. Ibindi byose ni imyidagaduro.”

Akomeza ati “Imikino yose izaba ari migufi iri hagati y’iminota 5 na 10. Tuzabasangiza ibintu byiza ariko ureba bigaragaza ubutwari bw’abahanzi y’uko Covid-19 iticaranye ubuhanzi bwabo. Ikintu cyiza kirimo ni uguhuza ibihugu.”

Iserukiramuco rya Ubumuntu Arts ryabaye ibirori by’ubuhanzi bwibanda ku mibanire myiza y’abantu ari yo ibahuza.

Hope Azeda yavuze ko abahanzi bakoze uko bashoboye ntibasubizwa inyuma na Covid-19 mu nganzo

Mu 2020, abategura iri serukiramuco biyegereje abantu binyuze mu butumwa bw’amashusho bwubakiye ku nsanganyamatsiko banyuzaga kuri Youtube.

Hari muri gahunda bise “Inkuru 100 zo mu rugo”, z’abahanzi bakomeye baturutse mu bice binyuranye byo ku isi.

Inkuru 100 zo mu rugo, zizabaye umwanya wo gutekereza ku cyo urugo bivuze n’uburyo icyizere gishobora kuboneka yewe no mu bihe bikomeye. 

Muri iki gihe Isi yugarijwe na Covid-19 hakenewe kugira igikorwa mu buryo bwihuse mu buryo bwo kwegera abantu batorohewe n’ubwigunge aho baba bugarijwe n’ubwoba n’irungu.

Ubuzima buri guhinduka cyane. Abantu bakuwe umutima n’inkuru z’imfu, kubura akazi, ubukungu bwifashe nabi n’ahazaza hateye amakenga.

Ni igihe abantu bahangayitse kandi uko guhangayika kuvanze n’ihahamuka bibangamiye ubuzima bwa muntu mu mitekerereze. 

Ubu, ubuhanzi ni igihe bukenewe kuruta ikindi gihe bwigeze gukenerwa, kugira ngo haboneke icyizere kuri iyi si yuzuye ibibazo.

Ubuhanzi bumaze kugaragara ku isi yose nk’uburyo bwiza bwo gushyikirana, guhanahana ibitekerezo, kugaragaza ibibazo no guhuza indangagaciro kuri buri kimwe mu buzima gishobora kugira ingaruka ku bumuntu.

Ni ku bw’iyo mpamvu iserukiramuco ry’ Ubumuntu Arts Festival ryashyizweho kugira ngo ribe nk'ihuriro ry’itumanaho, kuvuga, kwitekerezaho, guhanga udushya kugirango bigire icyo bihindura ku mibereho ya muntu. 

Iserukiramuco ni ihuriro ry’abantu baturuka mu bice binyuranye bahurira hamwe bagahuzwa n’ururimi rumwe rw’ubuhanzi.

Iserukiramuco ry’Ubumuntu Arts Festival (Ijambo Ubumuntu rishobora gusobanurwa nko "Kuba Umuntu") ryatangijwe mu 2015.

Ibihugu birenga 50 bimaze kuryitabira kandi abantu baryitabiriye nabo bararenga 5000 bahujwe n’imbyino zishimishije, ikinamico ndetse n’umuziki biturutse ahantu hanyuranye ku isi. 

Iserukiramuro rya Ubumuntu rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND