RFL
Kigali

Rubavu: Abanyamuryango ba AERG Ihumure bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/06/2021 14:38
0


Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021 Abanyamuryango ba AERG Ihumure mu kigo cya G. S Mutura I bibutse abatutsi bishwe bazize uko bavutse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe.



Umuyobozi w'Inyenyeri itazima akaba n’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu, Mudenge Boniface n'umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Innocent Bisengimana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe rwasuwe na bamwe mu banyeshuri biga ku ishuri rya Gs Mutura I, babibukije ko aribo Rwanda rw'ejo babasaba guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babereka ibihamya biboneye n’amaso yabo.

Mu ijambo ry'ibanze umuyobozi w'ishuri rya GS Mutura I, Uwimbabazi Augustin yasabye urubyiruko rw'abanyeshuri biga muri iri shuri kimwe n'abandi banyeshuri bari baje kwifatanya nabo muri uyu muhango wo kwibuka, ko gukunda igihugu bitangira kare ndetse bigahera kuri bo ubwabo na bagenzi babo.

Yagize ati "Rubyiruko ni mwe Rwanda rw'ejo hazaza, rero turabatuma ngo mutubere intumwa no mu bandi batabashije kugera aha. Uyu ni umwanya ukomeye wo kwiga amateka mabi y'u Rwanda no kumenya uko twakomeza kurwana n’abayagoreka bakayavuga uko atari. U Rwanda ni mwe, ruhera kuri mwe, mukundane murinda imitima yanyu urwango bizabafasha no kubaka u Rwababyaye".

Abana biga ku ishuri rya Mutura 

Reba hano umuvugo wavuzwe n'abana biga kuri G. S Mutura I muri uyu muhango wo kwibuka

Nyuma y'iri jambo ry’ikaze, umuhanzi Justin Nsengimana yaririmbiye abitabiriye uyu muhango wo Kwibuka mu ndirimbo 2: 'Uru Rwandiko' na 'Ntimuzazima' ndetse na Placide Art Rwanda asaba uru rubyiruko rwari aho, gukunda igihugu no kumenya uko rurwana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi banyuze ku mbuga nkoranyambaga, abivuga abinyujije mu ndirimbo.

Umukino wakinwe n'abana bo kuri iri shuri rya GS Mutura I, wagaragaje neza uburyo abazungu binjiye mu Rwanda bakabiba amacakubiri mu Banyarwanda yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baziraga uko bavutse. 

Uyu mukino wakurikiwe n'ubuhamya bwa Mudege Boniface Umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu, bwaje buwushimangira ndetse aba banyeshuri bo muri iri shuri n'abaturutse ku bigo byegereye Mutura I abasobanurira ko ari ingemwe zigomba gushibuka neza, abasaba gukunda Imana no kurinda imitima yabo kurusha ibindi.

Abana biga kuri Gs Mutura I

Aba bana bagize AERG Ihumure basabye guhabwa umyanya uhagije no guhabwa ibintu nkenerwa byose basaba kugira ngo babashe gukora gahunda zo kwibuka neza banibutsa urundi rubyiruko rwari ruteraniye aho ko rukwiriye kwiga ariko runibuka ubuzima bw’ejo hazaza.

Abitabiriye umuhango wo kwibuka muri iri shuri rya Gs Mutura I, harimo abagize AERG Urumuri (REGA Catholique): AERG Imuhure, Umuyobozi w'Inyenyeri Itazima Mudege Boniface akaba n’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu, Uhagarariye Ibuka Mu Karere ka Rubavu Bisengimana Innocent n'abandi. Abahanzi bitabiriye ni Nsengimana Justin na Placide Art Rwanda.

DORE UKO JUSTIN NSENGIMANA YARIRIMBYE MURI UYU MUHANGO WO KWIBUKA MU ISHURI RYA MUTURA I







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND