RFL
Kigali

Umwarimu Prince wanditse igitabo kigenewe abana yinjiye mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2021 12:08
1


Umwarimu Irakiza Prince Primien [Prince] wanditse igitabo kigenewe abana bo mu mashuri abanza yinjiye mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Nshaka gusa nawe’, ivuga ku guharanira kugira imigenzereze nk’iy’Imana.



Prince ni Umukrisitu Gatolika ukomoka muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, ubu abarizwa muri Diyosezi ya Kibungo ku mpamvu z’akazi, aho akorera umurimo w’uburezi mu Ishuri ryigenga ryitiriwe Mutagatifu Francisco wa Salezi.

Uyu musore yize mu Ishuri Nderabarezi rya TTC De La Salle Byumba, ari naho yandikiye igitabo cy’inkuru iri mu cyiciro cya Gatanu cyo gusoma kikemerwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi mu Rwanda, REB.

KANDA HANO WUMVEINDIRIMBO ‘NSHAKA GUSA NAWE’ YA PRINCE

Uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Nshaka gusa nawe’ yahimbye bitewe n’ibyo yari amaze iminsi abona mu bantu basa n’Imana mu misusire gusa ariko ‘mu bikorwa byabo ukabona bameze nk’abishimira gusa na Shitani’.

Prince yavuze ko afite icyifuzo cy’uko indirimbo ze zizafasha abantu gusa n’Imana mu buryo bwose. Avuga ko anateganya gusohora indirimbo nyinshi zikubiyemo ubutumwa bw’urukundo, amahoro n’imbabazi.

Uyu musore ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yanditse igitabo yise ‘Ubutwari bwa Mahoro’ gikubiyemo inkuru y’urukundo rwo gukunda abababaye.

Muri iki gitabo, avuga mo ko ‘dukwiye kwibuka abatishimye mu gihe twe twishimye, twaba duhaze tukibuka ko hari abashonje kandi tukagira neza aho turi hose. Mahoro yagiriye neza Kamari atazi ko azamwitura ariko amaherezo abona ishimwe atari yiteze.’

Iki gitabo kiri muri gahunda yo gushishikariza abana gusoma igitabo nibura iminota 15 buri munsi, aho n’ababyeyi bagomba kubigira mo uruhare batoza abana babo umuco wo gusoma. Bityo bikazaborohera kwiga n’andi masomo.

Aka gatabo ‘Ubutwari bwa Mahoro’ kari mu cyiciro cya Gatanu, kagenewe abana bazi gusoma biga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza.

Aka gatabo karimo inkuru imwe mu zahize izindi mu marushanwa ya Andika Rwanda 2019.

Irakiza Prince Primien yanditse iyi nkuru afite imyaka 19, yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, mu ishuri Nderaburezi rya Byumba, Akarere ka Gicumbi. Umuhanzi akaba n’umwarimu Prince yinjiye mu muziki asohora indirimbo ye ya mbere yise “Nshaka gusa nawe”

 

Prince wanditse igitabo ‘Ubutwari bwa Mahoro” ni umwarimu Ishuri ryigenga ryitiriwe Mutagatifu Francisco wa Salezi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NSHAKA GUSA NAWE’ YA PRINCE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick2 years ago
    Akomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND