RFL
Kigali

Tanzania: Zuchu uherutse guhabwa imodoka na Diamond yashimiye Nyina amuha impano y'imodoka-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/06/2021 12:19
0


Burya nugirirwa neza nawe uzagirire neza abandi. Umuhanzikazi Zuchu ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Tanzania, uherutse guhabwa impano y’imodoka na Diamond Platnumz, nawe ibyo yakorewe yabikoreye nyina amugurira imodoka.



Uyu muhanzikazi uri mu maboko ya WCB iyobowe na Diamond, niwe muhanzikazi uyoboye abandi muri Tanzania. Zuhura Othman Soud alias Zuchu yatunguye nyina Khadija Omar Kopa amuha imodoka nshya, (Kopa) yamye arota gutunga.


Ku wa gatatu, Zuchu yasangije abakunzi be bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho yerekana uburyo guha imodoka umubyeyi we byagenze nuburyo byakozwe neza. Nyina wa Zuchu, Khadija Kopa, usanzwe ari umuhanzi ukomeye muri Tanzania mu njyana ya Taarab, ntiyashoboraga kwizera uburyo umukobwa we yateguye ibintu byose bitunguranye atabizi. 

Yashimiye umukobwa we  byimazeyo avuga ko yishimiye gutunga impano y'imodoka umukobwa we yamuguriye, anamusabira amasengesho yo gutera imbere no gutsinda ibintu byose aba arimo.


Imodoka Zuchu yahaye Nyina nk'impano

Muri Nyakanga 2020, Zuchu yasagutswe n'amarangamutima nyuma yo guhabwa imodoka nshya na shebuja Diamond Platnumz, ubwo yari amaze amezi make nyuma yo gusinyishwa muri Wasafi. Muri icyo gihe, ntabwo yashoboye kwihangana yaraturitse ararira kubera ibyishimo.



Zuchu na Nyina Khadija 

Ubwo Zuchu yahabwaga imodoka na Diamond Platnumz agaturika akarira kubera ibyishimo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND