Burya nugirirwa neza nawe uzagirire neza abandi. Umuhanzikazi Zuchu ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Tanzania, uherutse guhabwa impano y’imodoka na Diamond Platnumz, nawe ibyo yakorewe yabikoreye nyina amugurira imodoka.
Uyu muhanzikazi uri mu maboko ya
WCB iyobowe na Diamond, niwe muhanzikazi
uyoboye abandi muri Tanzania. Zuhura Othman Soud alias Zuchu
yatunguye nyina Khadija Omar Kopa
amuha imodoka nshya, (Kopa) yamye arota gutunga.
Ku wa gatatu, Zuchu yasangije abakunzi be bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho yerekana uburyo guha imodoka umubyeyi we byagenze n’uburyo byakozwe neza. Nyina wa Zuchu, Khadija Kopa, usanzwe ari umuhanzi ukomeye muri Tanzania mu njyana ya Taarab, ntiyashoboraga kwizera uburyo umukobwa we yateguye ibintu byose bitunguranye atabizi.
Yashimiye umukobwa we byimazeyo avuga ko yishimiye gutunga impano y'imodoka umukobwa
we yamuguriye, anamusabira amasengesho yo gutera imbere no
gutsinda ibintu byose aba arimo.
Imodoka Zuchu yahaye Nyina nk'impano
Muri Nyakanga 2020, Zuchu yasagutswe n'amarangamutima nyuma yo guhabwa imodoka nshya na shebuja Diamond Platnumz, ubwo yari amaze amezi make nyuma yo gusinyishwa muri Wasafi. Muri icyo gihe, ntabwo yashoboye kwihangana yaraturitse ararira kubera ibyishimo.
Zuchu na Nyina Khadija
Ubwo Zuchu yahabwaga imodoka na Diamond Platnumz agaturika akarira kubera ibyishimo
TANGA IGITECYEREZO