RFL
Kigali

Dore ibitekerezo ugomba gusiga inyuma mu gihe ugiye gukora ubukwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/06/2021 11:42
1


Burya gushaka ni igikorwa cya kigabo ntabwo bishobora buri wese kandi gushaka no gukomeza urugo ni ikindi, niyo mpamvu mu gihe hari ingeso zakunaniye uba usabwa kubanza kwitekerezaho mbere yo gufata icyo cyemezo. Hari kandi n'ibitekerezo uba ugomba kwivanamo iyo ugiye gushinga urugo.



Mu gihe cyose urangwa n'izi ntekerezo ntuzirirwe ushake umugore cyangwa umugabo kuko ntabwo mwamarana kabiri. Zimwe muri izo twavuga:

1.Gushaka kuko ufite irari ry’igitsina: Niba utekereza gushaka mu mutwe wawe hakazamo imibonano mpuzabitsina gusa menya ko udafite igihe kinini uri mu rwawe.

2.Gushaka kuko ubonye ko ugiye gusaza: Umutima ntuba uri ku rugo ahubwo uba ugirango uve mu mubare w’ingaragu ntabwo urugo rwawe rwamara kabiri.

3.Gushaka kuko ukeneye umuntu ugufasha mu bijyanye n’umutungo: Iyo umutungo ushize ruvuza umuhoro cyangwa mukarangwa n’umwiryane, ni byiza gushaka kuko ari ngomba nta mpamvu nyamukuru ibiguteye.

4.Gushaka kuko wagize ibyago ugatwara inda niba uri umukobwa: Gusama inda itateganyijwe si ishyano riba ryaguye iyo akenshi wiziritse ku musore wayiguteye agutunga byo kwihesha amahoro ariko ntimumarana kabiri.

5.Gushaka kuko ubihatiwe n’ababyeyi bawe: Urugo ni umwanzuro umuntu yifatira bitewe n’impamvu runaka, iyo ushatse kuko wabihatiwe n’ababyeyi cyangwa umuryango, urugo rwanyu ntirumara kabiri kuko muhora murangwa n’amakimbirane kuko nta rukundo ruba rwarabaye hagati yanyu.

Ni ahawe wowe usomye iyi nkuru ngo ufate umwanzuro kuko 'Gushinga urugo' bisaba gufata umwanzuro uwutekerejeho kuko uba usabwa kuzabana n’uwo wahisemo ubuziraherezo mu gihe Imana ikibatije ubuzima.

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyingsenge M.Claire 2 years ago
    Nibyizako mbere yuko umuntu ashaka agombo kugira ibyo areka cg we agabanya ikindi ukiga kugira ukuri nimba ntako wagiraga,ikindi tufate umwanzuro wogushakana numuntu udakunda kubera impamvurunaka oya wifata umwanzuro uhubutse kuko nuhubuka uzababara ubuzima bwawe bwose kandi tujye twibuka nogusengera abotuzashakana nabo murakoze icyumweru kiza





Inyarwanda BACKGROUND