RFL
Kigali

Rayon Sports yabonye umutoza mushya w'iminsi ibiri

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/06/2021 10:47
0


Kayiranga Jean Baptiste yagurutse muri Rayon Sports nk'umutoza mukuru mu gihe yari ashinzwe tekinike muri iyi kipe.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 ni bwo uwari umutoza mukuru wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye kuri iyi mirimo nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego kimwe ku busa.

Rayon Sports yari isigaje imikino 2 gusa kugira ngo shampiyona irangire, yiyemeje guha inshingano zisoza shampiyona, Kayiranga Jean Baptiste wakiniye iyi kipe akanayibera umutoza mu bihe bitandukanye.

Kayiranga azwiho kuzamura abakinnyi bakiri bato yaba ariwe ubitoreza, cyangwa kubareba akababonamo impano. Mu mikino Kayiranga azatoza harimo umukino bagomba gusuramo Rutsiro FC ku muhanda, ndetse n'umukino wo ku munsi wa nyuma wa shampiyona Rayon Sports izakiramo Espoir FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND