RFL
Kigali

Kenya: Bahati yagize icyo avuga ku bamushinja kwiba indirimbo ya Butera Knowless

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/06/2021 10:57
0


Nyuma y'aho umuhanzi ukunzwe cyane kandi w’umuherwe wo muri Kenya, Bahati yikomwe n’itangazamakuru rimushinja kuba yarakoze indirimbo ‘Pete Yangu’ ifitanye isano n’iy’umuhanzikazi Butera Knowless yise ‘Peke Yangu’, kuri ubu uyu muhanzi wahoze akora umuziki wa Gospel akaza kuwuvamo yagize icyo abivugaho.



‘Pete Yangu’ ya Bahati yakoranye n’umuhanzikazi Nadia Mukami, ni yo ndirimbo iri kubica bigacika muri Kenya mu zigize Album ye yise ‘Love Like This’ ari nayo Album ye ya mbere ya 'Secular'. Abantu batandukanye bazi gukurikirana ibya muzika, bavuga ko iyo wumvise neza izi ndirimbo zombi wumva harimo akantu k’injyana bihuje ariko amagambo n’ubutumwa bikaba bitandukanye kuko ahanini muri ‘Pete Yangu’, Bahati aba ashaka kuvuga ‘Impeta yanjye’, mu gihe ‘Peke Yangu’ ya Butera Knowless bisobanuye ‘Njyewe ubwanjye’.


Bahati na Nadia bakoranye indirimbo 'Pete Yangu'

Kuguma kumutarama mu bitangazamakuru bamushinja ubunebwe no guhuza injyana ye na Butera Knowless ufatwa nk'umwamikazi wa muzika nyarwanda, byatumye Bahati agira icyo avuga ku ndirimbo ye, anasaba abafana be kwamagana abashako bamwanga.


Butera Knowless

Bahati yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram maze Bahati agira ati: "Ni ibisanzwe, iyo uri nimero ya mbere benshi barakwanga ariko ntibaba bazi impamvu Imana yaguhisemo mu bandi. Hari abantu numvise bari gushinja Album yanjye ‘Love Like This’ amakosa yo gushishura, ariko ntibazi ko ikunzwe cyane, niyo ya mbere ikanikurikira mu zikunzwe’.

Umva akantu kari gukinwa basanisha kwiba igihangano

">

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND