RFL
Kigali

Nyuma yo kwibaruka, Anne Kansime yambitswe impeta y'icyizere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2021 9:24
0


Umunyarwenya ubimazemo igihe kinini, Anne Kansiime wo muri Uganda ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko umukunzi we amwambitse impeta y’urukundo amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.



Mu mashusho, Anne Kansiime yashyize kuri shene ya Youtube ye amugaragaza yambitswe impeta, yavuze ko ari yo ya mbere afashe nyuma y'uko ashyinguye Nyina.

Avuga ko Nyina yari umuntu 'udasanzwe' wabayeho ubuzima bwa Gikirisitu, kandi agatoza abana be inzira nziza yo kunyura.

Anne yavuze ko yabaye mu rukundo afiteho urwibutso rubi, kuko atajyaga yizihizaga iminsi ikomeye mu buzima bwe nk'isabukuru ye, umunsi w’abakundana n'indi ariko ko umukunzi we babyaranye Skylanta amwitaho nk'uko yabishakaga.

Ko atigeze ahanganyika nk'uko byahoze. Kansiime yabiteyemo urwenya avuga ko atari ubwa mbere yambitswe impeta y'urukundo ariko ibya mbere 'byari ukubeshya'.

Yavuze ko guhera kuri uyu wa 16 Kamena 2021 ari umugore w’umugabo bagiye kubana ubuzima buzira iherezo.

Ko yiyumva neza nyuma yo kwambikwa impeta, ashima umukunzi we wamwambitse impeta 'kuko nari maze igihe mbitegereje'.

Anne Kansiime yambitswe impeta nyuma y’uko mu mpera za Mata 2021 yibarutse imfura y’umuhungu na Abraham Tukahiirwa [Skylanta].

Kansiime yatangiye gukundana na Skylanta mu 2018 nyuma y’uko mu 2017 atandukanye n’umugabo we Gerald Ojuok barushinze mu 2013.


Anne Kansiime yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi be babyaranye

Kansiime yashimye Skylanta wamuteguje kurushinga nk’umugabo n’umugore

Muri Mata 2021, Anne Kansiime yibarutse imfura ye na Skylanta bakundanye kuva mu 2018

Kansiime ari mu banyarwenya bakomeye mu Karere k'Afurika y'Uburasirazuba







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND