RFL
Kigali

Mireille izina ry’umukobwa wiyumva nk’umugabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/06/2021 8:38
0


Sobanukirwa aho izina Mireille ryaturutse n'ubusobanur bwaryo.



Ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu rurimi ry’Igiheburayo risobanura ngo “Imana yaravuze”, mu zindi ndimi hari aho risobanura ikintu cyiza cyane. Icyo buri wese akwiye kumenya ni uko izina rishobora gusobanura ibintu bitandukanye mu ndimi zitandukanye.

Bimwe mu biranga Mireille

-Mireille arangwa no kugira ibintu bibiri bimurwaniramo, kimwe ni uko aba yumva ateye k’abagabo, akumva ari umuyobozi, akumva yacyemura ibintu byose ntawe agombye kubibwira ,aba yiyumva nk’umugabo mu bjyanye n’inshingano.

-Ku rundi ruhuhande, Mireille yumva ko ari umugore (igitsina gore) aba ari umuntu ugira isoni, ugaragaza amarangamutima kandi wumva yakwishingirikiriza ku bandi ngo abashe kugira icyo ageraho.

-Mireille iyo akiri umukobwa aba yigenga;ni umuntu wiha icyerekezo akakigeraho kandi iyo yiyemeje kujya mu bintu runaka abishishikariza n’abandi.

-Agira ibikorwa byitangira abandi kuko ari umuntu w’umunyampuhwe nyinshi cyane.

-Kubera ukuntu azi kureshya abantu, usanga agira inshuti nyinshi ndetse n’abamubonye bwa mbere ugasanga baramugisha inama.

-Ni umuntu ukunda kwiga akaniyigisha, buri gihe aba arimo kwiyungura ibintu bishya.

Src:www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND