RFL
Kigali

Nyuma yo kugirwa umwere ku byaha yaregwaga, Laurent Gbagbo yagarutse mu gihugu cye

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:18/06/2021 12:10
0


Uwahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, Laurent Gbagbo, yatahutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka 10 ishize ajyanywe mu nkiko ku byaha yaregwaga byibasira inyoko muntu.



Laurent Gbagbo yari yajyanywe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) aregwa ibyaha byibasira inyoko muntu kubera ubwicanyi bwakorewe muri Côte d’Ivoire ubwo yari yatsinzwe amatora akanga kubyemera. Intambara yakurikiye aya matora yahitanye abantu bagera ku 3,000. 

Gusa ibi byaha buri gihe yarabihakanaga. None birangiye agizwe umwere. Yagizwe umwere kubera ko “habuze ibimenyetso gihamya”, ubushinjacyaha bwananiwe gutanga gihamya y’ibirego bwamushinjaga hamwe na Charles Blé Goudé, inshuti ye wanahoze ari umukuru w’urubyiruko mu ishyaka rye, akaba we yarashinjwaga kuyobora intagondwa zari zishyigikiye Laurent Gbagbo.

Alassane Ouattara wamutsinze mu matora yamuhaye ikaze mu gihugu cye. Yafunguwe mu myaka itatu ishize. Muri icyo gihe yabaga i Buruseri mu Bubiligi. Laurent Gbagbo yavutse mu mwaka w’1945. Kuri ubu afite imyaka 76. Yavukiye mu karere ka Gagnoa mu majyepfo y’ahagana hagati muri Côte d’Ivoire, avukira mu muryango w’abanyagatorika. Yize mu Iseminari, kaminuza ayikomereza muri Côte d’Ivoire ndetse no mu Bufaransa.

Mbere yo kwinjira muri Politiki yabanje kuba umwalimu w’amateka. Yinjira muri Politiki, yabanje kujya mu ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi maze nyuma y’imyaka 20 yose ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, atorerwa kuba Perezida mu mwaka w’2000.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa, mu gihugu cya Côte d’Ivoire habaye intambara maze abashyigikiye Gbagbo baregwa ibitero byibasira abanyamahanga ndetse n’abayisilamu mu turere bagenzuraga.

Bashinje kandi Ubufaransa, nk’igihugu cyahoze gikoronije Côte d’Ivoire, ndetse n’umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) kureberera intambara ntibakore ibihagije ngo bahagarike ibiri kuba, ngo bahagarike Inyeshyamba zateraga icyo gihe ndetse zari zaraciyemo igihugu mo kabiri.

Izi nyeshyamba zari ziyobowe na Alassane Ouattara zagenzuraga amajyaruguru. Ibi byatumye amatora yo muri 2005 asubikwa inshuro esheshatu zose, ariko aza kuba mu mwaka wa 2010 ari nabwo Laurent Gbagbo yatsindwaga na Alassane Ouatara akanga kwemera ko yatsinzwe ni uko hakaba ubwicanyi n’urugomo byabaye mu mezi atatu yakurikiyeho, urugomo rwavuzweho kubamo ubwicanyi ndengakamere mu bwicanyi bwose bwakorewe muri iki gihugu.

Laurent Gbagbo yaje gufatwa mu mwaka wa 2011 mu kwezi kwa kane afatiwe mu nzu yo munsi y’ubutaka bwo mu ngoro ya perezida afashwe n’abasilikare ba Alassane Ouatara bafashijwe na ONU n’Ubufaransa bari bashyigikiye Ouatara. Haribazwa uko imiryango y’ababuze ababo muri buriya bwicanyi ndetse n’abahavanye ibikomere yaba iby’umubiri n’iby’umutima, uburyo bazakira iri tahuka rya Laurent Gbagbo “wagizwe umwere”.

Source: BBC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND