RFL
Kigali

Nipsey Hussle umaze imyaka 3 apfuye azahabwa inyenyeri ya 'Hollywood Walk of Fame 2022'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/06/2021 8:38
0


Umuraperi akaba n'umushoramari Nipsey Hussle witabye imana muri 2019 ubwo yaraswaga agasiga abenshi mu gahinda byumwihariko abafana be n'abandi bakunda injyana ya Rap/Hip Hop,bimaze gutangazwa ko agiye guhabwa inyenyeri ya Hollywood Walk of Fame ihabwa ibyamamare byakozwe ibikorwa by'indashyikirwa.



Ermias Asghedom wamamaye cyane ku izina rya Nipsey Hussle Tha Great ni umuraperi ukomeye muri America kugeza nubu nubwo yitabye Imana mu myaka 3 ishize.Uyu mugabo akaba afite inkomoko ku mugabane wa Africa mu gihugu cya Ethiopia gusa akaba yaravukiye muri Los Angeles mu gace ka Crenshaw muri leta ya California ho muri America.


Nipsey Hussle yatangiye kwamamara muri 2010 ubwo yasohoraga Mixtape yise The Marathon igakundwa cyane nyuma agakurikizaho iyitwa The Marathon  Continues.Uyu muraperi byumwihariko yagiye yamamarira ku ijambo 'The Marathon Continues' aho agereranya ubuzima bwa muntu nkamasiganywa yo kwiruka(Marathon) maze akavuga ko 'Ubuzima Bukomeza' abicishije mu mvugo ye 'The Marathon Continues'  ariyo bahina bakandika TMC.


Ku itariki 31/03/2019 nibwo inkuru yincamugongo yuko Nipsey Hussle yarashwe agahita yitaba Imana yamenyekanye.Uwo munsi akaba yararasiwe imbere y'iduka rye ryitwa The Marathon Clothing Store riherereye mu gace ka Crenshaw ko muri Los Angeles.Urupfu rwe rukaba rwarababaje abantu benshi cyane ndetse runavugwa hirya no hino ku isi nabatari bamuzi baramumenya.


Mu masaha macye ashize nibwo byatangajwe ko icyamamare Nipsey Hussle umaze imyaka 3 atabarutse ko agiye kuzahabwa  inyenyeri ya Hollywood Walk of Fame 2022 azahabwa umwaka utaha.Iyi nyenyeri ikaba ifatwa nk'ikintu gikomeye cyane gihabwa abasitari bakoze ibikorwa by'indashyikirwa.Mu byamamare byagiye biyihabwa harimo Micheal Jackson,Mariah Carey,Snoop Dogg,Whitney Houston,Ice Cube n'abandi.


Mu bikorwa byindashikirwa Nipsey Hussle yakoze azwiho harimo nko gushinga ishuri ryigisha umuziki urubyiruko ndetse abaryigamo bose bakigiramo ubuntu,yashinze kandi ikigo cya STEM Center kigisha ikoranabuhanga ku babishaka,yanafunguye kandi iduka ricuruza imyenda ryitwa The Marathon Clothing ndetse anafungura irindi duka ricuruza inkweto yakoze afatanije n'uruganda rwa Puma zizwi nka Puma Suedes TMC.Ibi byose nibyo bigiye kumuhesha Hollywood Walk Of Fame 2022.

Src:www.RapUp.Com,www.HollywoodLife.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND