RFL
Kigali

Guma mu rugo yaba yaratumye umubare w’abareba amashusho y’urukozasoni mu Bwongereza wiyongera

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:18/06/2021 10:31
0


Mu gihugu cy’u Bwongereza, kimwe cya kabiri cy’abantu bakuze baba baragannye inzira yo kureba filime z’urukozasoni mu gihe cya “Guma mu rugo” nk’uko inkuru dukesha BBC ibivuga.



Mu gihe cya 'Guma mu rugo' mu bihugu binyuranye, abantu bagiye bagorwa no kubona icyo bakora na cyane ko benshi imirimo yabo yari yahagaze uretse abashobora gukorera mu rugo. Kuri benshi rero iki gihe cyabaye igihe cyo kuyoboka imbuga nkoranyambaga, abandi babona umwanya wo kureba filime kubazikundaga, abatarazikundaga baraziyoboka, abandi basoma ibitabo.

Buri wese mu gushaka uko yakoresha umwanya munini “adafite icyo akoza” benshi mu bakuze mu gihugu cy’Ubwongereza, abagera kuri kimwe cya kabiri cyabo, bahise bagana ibyo kureba “filimi z’urukozasoni” zizwi nka porn cyangwa porno nk’uko ubushakashatsi bwagiye bubyerekana.

Ikigo cyitwa Ofcom cyakoze ubushakashatsi mu gihugu cy’u Bwongereza kigaragaza ko muri aba bakuze barebye porno, 50% ari abagabo naho 16% bakaba abagore. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abagera kuri miliyoni 15 barebye urubuga rwa porno rwa pornhub (ari narwo rurebwa cyane kurusha izindi) guhera mu kwezi kwa cyenda muri 2020. Gusa iki kigo nticyemeza ko iyi mibare yaba yarazamuwe na “Guma mu rugo” kuko ubu bushakashatsi ari inshuro ya mbere cyari kibukoze.

Gusa umwe mu bakora amashusho y’urukozasoni we yatangaje ko “Guma mu rugo” yatumye umubare w’abagana amashusho yabo wiyongera cyane. Tezza Williams w’imyaka 22 akaba akora amashusho ashyira ku rubuga rwa OnlyFans narwo ruri muzikunzwe kubera amashusho y’urukozasoni yagize ati: "Ingano y'abantu bareba amoko y'amashusho ya 'porn', yaba kuri Pornhub, OnlyFans cyangwa no kuri Twitter iratangaje".

Yakomeje avuga ati: "Nta muntu n'umwe nzi utarareba ubwoko runaka bwa 'porno' mu kwishimisha." Uyu musore kimwe n’abandi bantu mu gihugu cy’Ubwongereza, ibihe bya Covid na “Guma mu rugo” byatumye batangira gukora amshusho y’urukozasoni kubera kubura akazi.

Tezza Williams yinjiza amadolari hagati 8-10$ kuri buri muntu ku bafatabuguzi 500 afite. Bivuze ko buri kwezi yinjiza hagati ya 4000 $ - 5000$ ni ukuvuga amanyarwanda ari hagati ya 3960000 na 4950000 kubera amashusho y’urukozasoni.

Muri iki gihugu kandi abagura ibyifashishwa mu kwikinisha bariyongereye. Uwitwa Hannah Witton ukunda kwandika ku mibonano mouzabitsina ndetse akanaba n’umwe mubakoresha urubuga rwa youtube (youtuber) avuga ko abantu biyongereye mu gushakashaka kubijyanye n’ibitsina.

Yagize ati: "Abantu bamwe babonye igihe kurushaho cyo kureba cyane ku by'igitsina, kureba 'porn', kugura ibikinisho by'igitsina cyangwa kugerageza ibintu bishya ubwabo cyangwa bo n'abandi. "'Porno' ishobora kuba ibintu byinshi - bimwe byiza ibindi bibi, ariko kimwe mu byiza ni ugushaka udushya mu mibonano mpuzabitsina no kumenya ibyo wakunda."

Hannah yakomeje avuga ko hakiri urugendo mu gukuraho ipfunwe mu kureba porn ku bantu, yaba abafite abakunzi cyangwa se abatabafite. Kuri we, yemeza ko kuba ufite umukunzi bidakuraho ko umuntu yakenera “kwikinisha” cyangwa “kureba amashusho y’urukozasoni” ibyo yita “kugira ubuzima bwite”. 

Ati: "Hari ikintu cya rusange cyo kwibwira ko mu gihe ufite umukunzi udakeneye kwikinisha cyangwa udakwiye kureba 'porn', ariko ibyo ntabwo ari ko bimeze. "Twese tugira ubuzima bwite, imikorere n'imyifatire mpuzabitsina itandukanye kandi ibi bintu bishobora kuba ari byo ukora mu gihe unafite uwo mukundana. "Ariko binashobora kuba ibintu wikorana wowe ubwawe wenyine."

Source: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND