RFL
Kigali

Mu kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Tupac Shakur, umugore wa Will Smith yasangije abamukurikira igisigo yasize amukoreye

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:18/06/2021 7:30
0


Umugore wa Will Smith wari inshuti magara ya Tupac Shakur, Jada Pinkett Smith, yasangije abamukurikira kuri Instagram umuvugo Tupac Shakur yasize amukoreye, yise “Lost soulz” (Roho zazimiye); abikora mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50 uyu muhanzi yari kuba agize, kuwa 3 tariki 16 Kamena 2021.



Tupac Shakur ni umuhanzi wakunzwe cyane mbere yo kwitaba Imana ariko mu bigaragara inshuti ze yabaniye neza ndetse n’abakunzi b’umuziki we baracyamuzirikana. Jada Pinkett Smith wari inshuti magara y’uyu muhanzi dore ko ngo banabyirukanye, yatunguye abantu ubwo yashyiraga hanze igisigo (poem)  “Lost Soulz” Tupac Shakur yasize amukoreye ariko kikaba cyari kitarasohoka (unpublished). 

Uyu mugore wa Will Smith, icyamamare muri Hollywood, yanditse (ugenekereje mu kinyarwanda) agira ati: “Tupac Amaru Shakur yari kuzuza imyaka 50 saa sita z’ijoro, iri joro! Mu gihe twitegura kwishimira umurage we ... reka tumwibuke kubyo twakundaga cyane ... uburyo bwe n’amagambo".

Jada Smith yakomeje yifuriza “Isabukuru nziza y’imyaka 50 Tupac yari kuba yujuje” muri video yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Muri iyo videwo ya Instagram Jada Pinkett Smith yeretse abamukurikira icyo gisigo cyiswe "Lost Soulz," Tupac yanditse ku rupapuro hanyuma ababwira ko atekereza ko aribwo bwa mbere gisomewe ahagaragara.

Shakur yari afite imyaka 25 gusa ubwo yaraswaga mu muhanda wa Las Vegas hanyuma nyuma y’iminsi mike yitaba Imana kubera ibikomere byatewe n’uko kuraswa. Uyu muraperi yashyize ahagaragara alubumu ye ya mbere yise "2Pacalypse Now" mu Gushyingo 1991, ariko nyuma y’imyaka itanu gusa, ku ya 13 Nzeri 1996, yitaba Imana.

Tupac nk’umuhanzi wakunzwe cyane, benshi bagiye banibaza niba atari umuhanuzi kubera ubutumwa bwatambukaga mu ndirimbo ze hanyuma ibivugwamo bikagenda biba nyuma nk’uko yanditse kuri #BlackLivesMatter mu myaka mirongo ishize.

Will Smith na Jada Pinkett Smith bashakanye mu mwaka wa 1997, nyuma y’urupfu rwa Tupac Shakur, urupfu rwashegeshe cyane umugore wa Will Smith dore ko bari inshuti magara.

Mu kwezi kwa mbere k’umwaka ushize wa 2020, Will Smith kuri Radio mu kiganiro na Martin Lawrence cyitwa "The Breakfast Club" ubwo yamamazaga filime yabo baherukaga gushyira hanze bise "Bad Boys for Life”, umunyamakuru yamubajije niba atarigeze agirira ishyari Tupac Shakur ku mubano yari afitanye n’umukunzi we Jada Pinkett Smith maze yerura avuga ko iryo shyari yarigize.

Smith yemeje ko n’ubwo bari inshuti cyane kuko bari barakuranye ariko ko byajyaga bimutera ubwoba yibaza ko ashobora kuzamumutwara. Yakomeje avuga ko atigeze aba inshuti magara ya Tupac ndetse anemeza ko n’ubwo baba barigeze kuba bari kumwe mu cyumba kimwe inshuro nyinshi, batigeze bavugana ngo basabane.


Source: CNN





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND