RFL
Kigali

Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Zambia yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2021 17:35
0


Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere w’Igihugu cya Zambia yitabye Imana ku myaka 97 y’amavuko, kuri uyu wa 17 Kamena 2021.



Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, Kenneth Kaunda yajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare bya Maina Soko biherereye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia.

Umujyanama we, Rodrick Ngolo, yari aherutse gushimangira ko Kaunda ari gutora agatege kandi ko atarwaye icyorezo cya Covid-19 nk’uko benshi babicyekaga.

Rodrick yavugaga Kenneth Kaunda buri gihe ajya mu bitaro agiye kwivuza indwara y’ibihaha aho yagiraga ikibazo mu buhumekero.

Kaunda yayoboye Zambia mu gihe cy’imyaka 27 kuva mu 1964, ubwo iki gihugu cyari mu maboko y’Abongereza. Yari umuyobozi w’ishyaka United National Independence Party (UNIP) ryagejeje Zambia ku bwigenge. Kenneth Kaunda wayoboye Zambia yitabye Imana ku myaka 97 y’amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND