Kenneth Kaunda wabaye Perezida wa mbere w’Igihugu cya Zambia yitabye Imana ku myaka 97 y’amavuko, kuri uyu wa 17 Kamena 2021.
Umujyanama we, Rodrick Ngolo, yari aherutse gushimangira ko Kaunda ari gutora agatege kandi ko atarwaye icyorezo cya Covid-19 nk’uko benshi babicyekaga.
Rodrick yavugaga Kenneth Kaunda buri gihe ajya mu bitaro agiye kwivuza indwara y’ibihaha aho yagiraga ikibazo mu buhumekero.
Kaunda yayoboye Zambia mu gihe cy’imyaka 27 kuva mu 1964, ubwo iki gihugu cyari mu maboko y’Abongereza. Yari umuyobozi w’ishyaka United National Independence Party (UNIP) ryagejeje Zambia ku bwigenge. Kenneth Kaunda wayoboye Zambia yitabye Imana ku myaka 97 y’amavuko
TANGA IGITECYEREZO