RFL
Kigali

Mu marira menshi Sergio Ramos yasezeye kuri Real Madrid yari amazemo imyaka 16

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/06/2021 16:10
0


Cyari igicamunsi cy'agahinda kuri Ramos wasezeraga ku ikipe yamugize uwo ariwe, ndetse ikipe yajemo ataziko yari kuzaba uwo ariwe.



Mu muhango wabereye kuri sitade yubakiyeho amateka ya Santiago Bernabeu, Romas yasutse amarira hasi avugako azahoza Real Madrid ku mutima.


Yagize ati" ntibishoboka ko umuntu atagira amarangamutima, nkayo mfite ndi gusezera hano kuri iyi sitade yacu. Mwarakoze cyane Real Madrid, Nzabahoza ku mutima wanjye iteka ryose. Iri niryo herezo ry'ibihe bitagira uko bisa nagize mu buzima bwanjye, ndetse ubu ngiye gutangira urugendo rushya, rw'ikizere, nejo hazaza ndetse nokwerekana imbaraga zatuma nongera ibikombe ku byo natwaye hano.

Ni ukuri mwarakoze cyane kandi si nsezeye ahubwo nagira ngo mbibutse ko tuzasubira kuko nzagaruka.


Ramos birangiye ashoje urugendo muri Real Madrid

 Sergio Ramos yari umwe mubo twakita umwana w'ikipe kuko yayigezemo mu 2005 avuye muri Sevilla aho.

yasanze Raúl González Blanco ariwe Kapiteni waje gusimburwa na Iker Casillas na we wasigariwe ho na Ramos twavuga ko ariwe ushoje ikiragano.


Mu myaka 16 Ramos yari amaze muri Real Madrid, yatwaye shampiyona 5 Champions League 4, Copa del Rey 2, Spanish Super Cup 4 UEFA Super Cup 3 ndetse na FIFA Club World Cup 4.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND