Menya aho izina Edwin rikomoka n'ibiranga abarihawe.
Edwin ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko ku izina Eadwine ryo mu Cyongereza gishaje rikaba risobanura "umukire, Uwishimye cyangwa umunyamugisha''.
Bimwe mu biranga ba Edwin
Ni umuntu ukunda ibirori, ukunda gutembera kandi wumva atagendera cyane ku muco kuko hari ibyo utamwemerera gukora.
Ni umuntu ukunda kuba umuhuzabikorwa, akayobora ibirori agashyira abantu ku murongo aho kuyoborwa, icyakora ayoboresha igitugu akagira n’amahane.
Ntiyita ku bamurwanya cyangwa abamuvuga ahubwo yita ku burenganzira bwe.
Edwin ni umunyamwete, kandi arangwa no kugira amatsiko cyane.
Ni umuntu udapfusha ubusa amahirwe abonye mu buzima akayabyaza umusaruro.
Rimwe na rimwe asa n’utagira ikinyabupfura ubundi ukabona ajunjamye. Avugira aho ndetse agahana icyo abona kitagenda.
Src:www.behindthename.com
TANGA IGITECYEREZO