RFL
Kigali

Edwin izina ry’umuhungu udapfusha ubusa amahirwe ayo ariyo yose

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/06/2021 11:01
2


Menya aho izina Edwin rikomoka n'ibiranga abarihawe.



Edwin ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko ku izina Eadwine ryo mu Cyongereza gishaje rikaba risobanura "umukire, Uwishimye cyangwa umunyamugisha''.

Bimwe mu biranga ba Edwin

Ni umuntu ukunda ibirori, ukunda gutembera kandi wumva atagendera cyane ku muco kuko hari ibyo utamwemerera gukora.

Ni umuntu ukunda kuba umuhuzabikorwa, akayobora ibirori agashyira abantu ku murongo aho kuyoborwa, icyakora ayoboresha igitugu akagira n’amahane.

Ntiyita ku bamurwanya cyangwa abamuvuga ahubwo yita ku burenganzira bwe.

Edwin ni umunyamwete, kandi arangwa no kugira amatsiko cyane.

Ni umuntu udapfusha ubusa amahirwe abonye mu buzima akayabyaza umusaruro.

Rimwe na rimwe asa n’utagira ikinyabupfura ubundi ukabona ajunjamye. Avugira aho ndetse agahana icyo abona kitagenda.

Src:www.behindthename.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rutiganda2 years ago
    Mwiriwe? Muzadushakire n'ubusobanuro bw'izina Jovin cg Jovan. Murakoze!
  • Kwizera Aime moise1 year ago
    Wiriweneza muzadusobanurire izina juvens





Inyarwanda BACKGROUND