RFL
Kigali

Ibyo Miss Mutesi Jolly yabwiye itangazamakuru nyuma yo kwakirwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2021 10:26
0


Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuri we n’icyubahiro kwakirwa mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aherekejwe n’abo bafatanyije gutegura irushanwa rya Miss East Africa 2021 rigomba kubera muri Tanzania mu mpera z’uyu mwaka.



Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, nyuma yo kwakirwa n’Inteko y’Abadepite muri Tanzania, Miss Mutesi Jolly yavuze ko ‘bigaragaza ko Miss East Africa igiye kwihutishwa mu gutegurwa’.

Uyu mukobwa yavuze ko bagenzwaga no kubwira Inteko Ishinga Amategeko isubukurwa ry’irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa ryaherukaga kuba mu myaka icyenda ishize.

Avuga ko iri rushanwa rigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere ry’umwana w’umukobwa, akagira amahirwe angana n’abandi kandi ko bifuza gushyiraho inzira nyinshi zo gufasha umukobwa kugera no kurotora inzozi ze.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko hari amarembo amwe namwe yagiye afungwa ku bakobwa, ko igihe kigeze kugira ngo umwana w’umukobwa ‘akure yizera neza ko afite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora ibidasanzwe mu buzima bwabo’.

Uyu mukobwa avuga ko agaciro k’umukobwa kadakwiye kureberwa mu bwiza gusa. Ko irushanwa rya Miss East Africa rigamije kubabera ikiraro cy’inzozi zabo, kurusha uko benshi batekereza ko ari ahantu ‘ho kumenyekanira’. Ati “Bakoreshe aya mahirwe mu kuba ingirakamaro kuri sosiyete.”

Avuga ko iri rushanwa rizagirira akamaro Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba mu kumenyekanisha ibyo bakora, by’umwihariko Tanzania izakira iri rushanwa.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania, Miss Jolly Visi Perezida wa Miss East Africa, yavuze ko imyiteguro yo gutangiza iri rushanwa igeze kure, ashishikariza abakobwa gutangira kwitegura kwitabira iri rushanwa.

Uyu mukobwa uri muri Tanzania mu gihe cy’ibyumweru bibiri, yavuze ko afite icyizere cy’uko iri rushanwa rizitabirwa cyane n’abarimo abanyacyubahiro.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko iri rushanwa rizatambuka imbona nkubone kuri Televiziyo, bikaza ari amahirwe kuri Tanzania yo kugaragaza isura y’ubukerarugendo muri iki gihugu, ahari amahirwe ho gushora imari n’ibindi.

Ati “Aya ni mahirwe akomeye ku bigo bishaka kwamamaza ibyo bakora imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga binyuze muri iri rushanwa ry’ikirenga.”

Mutesi avuga ko ibihugu 16 byamaze kwemeza kwitabira iri rushanwa birimo Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Ethiopia, Eritrea na Djibouti. Hari kandi Somalia, Madagascar, Malawi, Seychelles, South Sudan, Comoros, Reunion na Mauritius.

Miss East Africa yatangiriye muri Tanzania mu 1996 itangijwe n’umunya-Tanzania Rena Callist, mu birori byabereye muri Sheraton Hotel [Seran y’iki gihe].

Iri rushanwa ryanabereye mu Burundi bigizwemo uruhare na Perezida Nkurunziza witabye Imana.

Iri rushanwa ryaherukaga kuva mu 2012, icyo gihe ryabereye ahitwa Mlimani City Hall mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Iri rushanwa ritegurwa na Sosiyete Rena Events yo mu Mujyi wa Dar es Salaam, Tanzania, hari intego y’uko noneho rizajya riba buri mwaka.

Miss Mutesi Jolly yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko agaciro k’umugore kadakwiye kurebwa mu bwiza bwe Umuraperi Mwana Fa [Begeranye yikoze mu mufuko] uri mu bakomeye muri Tanzania, yari mu Inteko Ishinga Amategeko y’Abadepite ubwo Miss Mutesi Jolly yakirwaga Miss Jolly na Mariam Ikosa [Umugore begeranye] Ushinzwe imigendekere ya Miss East Africa bakiriwe mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania Itsinda rishinzwe gutegura Miss East Africa ryakiriwe mu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, bagaragaza aho imyiteguro igeze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND