RFL
Kigali

Shizzo yahurije mu ndirimbo Young Ck, Bull Dogg, Diplomat, Ish Kevin n’abandi bagamije gukundisha abantu Hip Hop-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2021 9:23
0


Umuraperi Shizzo Afro Papi ubarizwa muri Amerika yahuje imbaraga n’abaraperi mu ndirimbo ‘Umugabo’ barimo Young Ck, Bull Dogg, Diplomat, Ish Kevin, Young Grace na Mazimpaka Prime, agamije gukundisha abantu injyana ya Hip Hop nk’uko byahoze.



Indirimbo ‘Umugabo’ aba baraperi bakomeye bahuriyemo isanzwe ari iy’umuraperi Young Ck ubarizwa muri Canada. Iyi ndirimbo yamufashije kumenyekana no kwakira ibitekerezo by’abantu batandukanye bamubwira ko bashimye impano ye yihariye.

Shizzo avuga ko ari we washoye imari muri iyi ndirimbo nyuma y’uko Young Ck amuhaye uburenganzira bwo kuyisubiramo. Buri muraperi waririmbye muri iyi ndirimbo, aririmba agaragaza ibikorwa by’umugabo nyawe akanivugaho mu buryo bw’ibyivugo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUGABO' YA SHIZZO&YOUNG CK, DIPLOMATE, BULL DOGG, ISH KEVIN NA MAZIMPAKA PRIME

Mu kiganiro na INYARWANDA, Shizzo yavuze ko mu byo azi neza ari uko injyana ya Hip Hop yarwanyijwe igihe kinini, kandi ko n'abashoramari batagishaka gushora imari muri iyi njyana ifite abakunzi benshi.

Avuga ko mu myaka itandatu ishize iyi njyana yasubijwe inyuma, byatumye muri we yiyemeza gutangira guhuriza mu ndirimbo abahanzi bakora iyi njyana.

Ati “Natangiye gukora indirimbo nini nk’izi kugira ngo abaraperi twishyire hamwe, bitange umusaruro munini muri Hip Hop abaturage nabo bakomeze kuyiyumvamo.”

Shizzo yavuze ko bifashishije Mazimpaka Prime muri iyi ndirimbo ari nawe uririmba igitero cya mbere, kuko ari mu baraperi batanga icyizere bifuzaga ko agira uruhare muri uyu mushinga.

Yavuze ko Ish Kevin bamaze gukorana ku mishinga ibiri y’indirimbo, kandi abona ahagaze neza.

Avuga ko kuba Diplomate na Bull Dogg nk’abahanzi bakuru bararirimbye muri iyi ndirimbo, bigaragaza ko abahanzi bakuru bafite ubushake bwo gufasha abahanzi bo mu kiragano gishya.

Ati “Ibi ni ukugira ngo Hip Hop yongere igaruke, yaba iya cyera ndetse n’iy’abahanzi bo mu kiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda.”

Shizzo avuga ko bifashishije Young Grace muri iyi ndirimbo, kugira ngo bakangurire abandi bakobwa kwinjira mu njyana ya Hip Hop. Akavuga ko muri rusange ku Isi abahanzi bakora iyi njyana ari abakire ariko ‘mu Rwanda siko bimeze’.

Uyu muraperi avuga ko yihaye intego yo gukomeza gushora imari mu njyana ya Hip Hop ‘kugira ngo Abanyarwanda bongere bayibonemo’ nk’uko byahoze.

Yavuze ko iyi ndirimbo nubwo isanzwe ari Young Ck ubarizwa muri Canada, bumvikanye amuha uburenganzira bw’uko yayisubiramo.  

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Holly Beat uherutse kurushinga.

Umuraperi Shizzo Afro Papi mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Umugabo’ yahurijemo abaraperi bakomeye  Umuraperi Diplomate yaririmbye mu ndirimbo ‘Umugabo’
Uhereye ibumoso: Abaraperi Bull Dogg, Young Grace na DiplomateBull Dogg, Mazimpaka Prime na Diplomate Diplomate, Mazimpaka Prime, Ish Kevin na Young Grace mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Umugabo'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUGABO' YA SHIZZO&YOUNG CK, YOUNG GRACE, BULL DOGG, DIPLOMATE, ISH KEVIN NA MAZIMPAKA PRIME








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND