RFL
Kigali

Musuma wahuguwe na Producer wa Drake agiye guha abanyarwanda 'Beat 20'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2021 7:26
0


Umunyarwanda Musuma Dieudonné ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa yacuze injyana (Beat) ibihumbi bitatu zo kugurisha abahanzi bo mu Rwanda cyane cyane abakora injyana ya Drill iharawe n’urubyiruko muri iki gihe, Rap ndetse na Afrobeat.



Kuva mu 2010, Musuma Dieudonné abinyujije muri studio ye y’umuziki MrHoodDream Productionz yatangiye kwiga uko yajya acura injyana z’indirimbo ubundi akazigurisha abahanzi batandukanye, ahereye kubo mu Bufaransa ari naho abarizwa.

Yakuze akunda injyana ya Hip Hop akunda n’abahanzi bakora iyi njyana barimo nka 2Pac, Puff Daddy n’abandi batumye yumva ashaka kugera ikirenge mu cyabo.

Uyu musore wavutse mu 1998, avuga ko kuva afite imyaka 21 y’amavuko yatangiye gukora injyana z’indirimbo akazigurisha abahanzi barimo umuraperi SLK yagurishije indirimbo ya mbere mu 2015.

Akigera mu Bufaransa agiye gukomeza amasomo ye, yabonye n’umwanya uhagije wo kuganira na ba Producer bakomeye ku Isi barimo nka Producer Lex Luger wakoze indirimbo ‘BMF’ y’umuraperi w’umuherwe Rick Ross uherutse gusohora Album.

Dieudonné kandi yahuguwe na Producer Metro Boomin wakoze indirimbo z’abaraperi barimo Drake na Future bihagazeho mu muziki ku Isi.

Ashingiye ku masomo, umuhate no kuba akunda injyana ya Drill na Rap yiyemeje kubikora mu buryo bw’umwuga atangira gucura injyana z’indirimbo.

Avuga ko asanzwe afite abahanzi bo mu Bufaransa, Nigeria no mu bihugu bihugu byo mu Burayi acuruzaho ‘beat’ z’indirimbo ariko ko ashaka no kuzigurisha abahanzi bo mu Rwanda

Dieudonné avuga ko yakunze uburyo Bushali, B-Threy na Slum Drip bitwara mu njyana ya Drill, ari nayo mpamvu ashaka abahanzi 20 bo guha ‘beat’ z’ubuntu abandi akazibagurisha mu zirenga ibihumbi bitatu yamaze gukora.

Mu kiganiro na INYARWANDA ati “Ndashaka gukorana n’abahanzi bakizamuka bo mu Rwanda.Nabonye mu Rwanda hari abahanga benshi, ntabwo basinziriye. Njya mbona ibiganiro kuri Televiziyo n’ahandi bigaragaza ko umuziki w’u Rwanda wateye imbere.”

“Mu Rwanda nabonye bishyushye cyane, ubu mfite ‘beat’ zirenga ibihumbi 3000…Nshobora guha ku buntu abahanzi nka 20 ‘beat’ y’indirimbo nyuma nkagushira izisigaye.”

 Dieudonné yatangaje ko yatangiye gukora injyana z’indirimbo ‘Beat’ ubwo yari afite imyaka 21 yiga muri Kaminuza  Muri iki gihe, Dieudonné afite abahanzi bo mu Bufaransa, Nigeria n’abandi akorera injyana ‘Beat’ z’indirimbo

KANDA HANO WUMVE IMWE MURI 'BEAT' MUSUMA DIEUDONNE YAKOZE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND