RFL
Kigali

Dore uko Burna Boy yanywereye inzoga mu gikombe yahawe cya Grammy Award-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/06/2021 14:41
0


Ni nyuma y'aho umuhanzi umaze kuba ikirangirire muri Afurika, Burna Boy ashyikirijwe igihembo cya Grammy Award yari yaratsindiye muri Kamena 2020 ntiyagishyikirizwa kubera impamvu za Covid-19, amafoto n’amashuho y’uyu muhanzi anywera inzoga mu gikombe yahawe yishimira iki gihembo yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga.



Burna Boy yamenyekanye cyane mu mateka ya Grammy ubwo yabaga ku nshuro ya 63, yahawe igihembo abikesha Album ye yise ‘Twice as Tall’ yabaye Album nziza mu gice yari ahatanyemo cya Best Global Music Album mu mwaka wa 2020. Burna Boy ukomeje kwandika amateka, ni umuhanzi wa mbere muri Afurika wagize Miliyoni 100 kuri Boomplay z'abumvise indirimbo ye.


Burna Boy wamaze umwaka wose ategereje ko ashyikirizwa igikombe cye, ubu akomeje ibirori mu kwishimana n’inshuti ze. Igitangaje ni uko ibirori akora byose mu kwishimira intsinzi ategeka ko agomba kunywera inzoga muri icyo gikombe cya Zahabu yahawe.


Burna Boy umuhanzi ukunzwe muri Afurika

Mu mashusho, bafata icupa ry’inzoga bagasuka mu gikombe yahawe nawe agaterera ku munwa akagotomera ubudakuka. 

"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND