RFL
Kigali

Rutsiro: Umwarimukazi wari utwite inda nkuru yakubiswe n’umunyeshuri yigishaga bimuviramo kujyanwa mu bitaro

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/06/2021 14:50
1


Umwarimukazi wigisha ku ishuri ribanza ry’umucyo (EP Umucyo) riherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi, Akagari ka Rurara, Umudugudu wa Gisunzu yakubiswe n’umunyeshuri yigishaga mu mwaka wa kabiri kuri iryo shuri, ajyanwa kwa muganga.



Ibi byabaye kuwa 15 Kamena 2021, mu masaha ya saa munani z’amanywa ubwo umwarimukazi witwa Nyiransabimana Ruth yasabaga abo yigisha kujya mu ishuri ngo bakurikirane amasomo, ariko umwe mu banyeshuri witwa Niyirema Sulaiman, arigomeka, maze asunika umwarimu wari usanzwe utwite inda y’imvutsi agwa hasi maze bimuviramo ikibazo ahita yihutanwa kwa muganga.

Uyu munyeshuri w’imyaka 16 asanzwe yiga mu mwaka wa Kabiri, yabikoze mu rwego rwo gutabara inshuti ze ngo zabonaga zigiye gukubitwa na mwarimu niko guturuka inyuma mwarimu, amufata ku ijosi arasunika, nawe abandagara mu ntebe. Ibi bibaye, uyu mubyeyi yihutanwe ku kigo nderabuzima cya Kayove nabo bahita bamwohereza ku bitaro bikuru bya Murunda.

Umuyobozi mukuru w’ishuri ribanza ry’Umucyo (EP Umucyo), Habyarimana Gaspard, yavuze ko iyi nkuru itigeze igaragara na mbere haba ku kigo ndetse no kuri iri shuri nta myitwarire idasanzwe nk'iyi yari ihasanzwe ko ahubwo ari ibintu byabagwiririye.

Habyarimana yasabye abanyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura kuko ari byo bizatuma bavamo abayobozi b’ejo hazaza. Aboneraho gusaba ababyeyi gutanga uburere buboneye ku bana babo.

Ati “Hari imyifatire ikwiriye umwana uri ku ishuri, umwana ufite uko ahabwa uburere kandi buzatuma aba umuntu, tukabereka ko umwana atavamo umuyobozi arwana, ahubwo akwiye kwitwara neza. Ababyeyi nabo bakwiye kujya baha uburere buzatuma abana bubaha buri wese.”

Umuyobozi Ushizwe Uburezi mu Karere ka Rutsiro, Niyorurema Damas, yavuze ko inzego zitandukanye zishinzwe umutekano ziri gukurikirana iki kibazo bityo ko uyu mwana ashobora kujyanwa mu kigo ngororamuco akajya kugororwa.

Si ubwa mbere humvikana imyitwarire idasanzwe ku banyeshuri barengera bagakubita abarezi babo kuko no mu minsi ishize ku ishuri rya REGA Catholique ryo mu Karere ka Nyabihu, umunyeshuri yakubise ibuye umwarimu, aramukomeretsa.

Inkomoko: Umuseke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Wacko2 years ago
    Ibibirakabije peu Ayanamakosaa leta igomba kwirengera!!!





Inyarwanda BACKGROUND