RFL
Kigali

Niwe rutahizamu w’ibihe byose i Burayi! Cristiano Ronaldo yakuyeho agahigo ka Michel Platini

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/06/2021 21:59
0


Umukino Portugal yatsinzemo Hongrie ibitego 3-0 muri Euro 2020, usize amateka akomeye kuri rutahizamu w’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo watsinzemo ibitego 2, bituma aba umukinnyi wa mbere i Burayi utsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa ahigitse Umufaransa Michel Platini.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, ku kibuga Puskas Arena, giherereye mu mujyi wa Budapest muri Hongrie, imbere y’abafana ibihumbi 60, Cristiano yanditse amateka akomeye i Burayi nyuma y’ibitego bibiri yatsinze muri bitatu Portugal yatsinze Hongrie.

Uyu mukino wagoye cyane ikipe y’igihugu ya Portugal, kuko yari yagerageje ibishoboka byose ihiga igitego ariko biranga mu minota 80 yose y’umukino, biza guhira Raphael Guerreiro ku munota wa 84, ku mupira wari uvuye kwa Rafa Silva, atsindira Portugal igitego cya mbere, mu gihe ku munota wa 87 Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri kuri Penaliti, anashyiramo icy’agashinguracumu ku munota wa 92, bituma Portugal itangirana intsinzi muri iri rushanwa iheruka kwegukana.

Ibitego bibiri Cristiano yatsinze byatumye aba umukinnyi w’ibihe byose muri iri rushanwa watsinze ibitego byinshi mu irushanwa, kuko yujuje ibitego 11 amaze gutsinda mu rugendo rwo gushaka igikombe cya Euro 2020, akaba yahigitse Umufaransa Michel Platini watsinze ibitego 9 mu irushanwa ryo mu mwaka wa 1984.

Cristiano kandi niwe rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe y’igihugu ya Portugal, kuko yujuje ibitego 6 amaze kuyitsindira.

Uyu munyabigwi muri ruhago yabaye umukinnyi wa mbere i Burayi ukinnye Euro Eshanu, kandi buri rushanwa agatsindamo ibitego.

Cristiano kandi yabaye umukinnyi wa mbere i Burayi ukinnye imikino 12 ya Euro, kurusha undi mukinnyi wese.

Uyu munya-Portugal yatowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino (Man of the match).

Portugal ya Cristiano yabaye ikipe ya mbere i Burayi itsinze ibitego bitatu mu minota 10 ya nyuma y’umukino.

Umukino Portugal izakurikizaho muri iri tsinda F iherereyemo, izawukina n’u Budage tariki ya 19 Kamena 2021, izasoreze ku Bufaransa tariki ya 23 Kamena 2021.

Cristiano yakuyeho agahigo ka Michel Platini  aba rutahizamu w'ibihe byose i Burayi

Cristino yahembwe nk'umukinnyi w'umukino nyuma yo gutsinda ibitego bibiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND