RFL
Kigali

"Mukundira ubwitonzi n'ubugwaneza bwe" - Vincent wa Gisubizo Ministry avuga kuri Soleil basezeranye kubana akaramata-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/06/2021 6:26
0


Ngabire Vincent wa Gisubizo Ministry akaba na nyiri kompanyi Js Imperial itegura ibitaramo by'abahanzi b'amatsinda akora umuziki wa Gospel, yarushinze n'umukunzi we Soleil Ngeneye mu birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali.



Vincent na Soleil bamenyanye mu mwaka wa 2017, bakomeza kubagarira urukundo rwabo, rurakura kugeza barushinze muri uyu mwaka. Tariki 05 Kamena 2021 ni bwo basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali mu rusengero Wells Salvation church rwo Vincent abarizwamo. Ni mu gihe gusaba no gukwa byabaye tariki 03 Kamena 2021, basezerana imbere y'amategeko ya Leta y'u Rwanda tariki 28 Gicurasi 2021.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Vincent Ngabire yadutangarije ko Soleil amukundira ubwitonzi bwe ndetse n'ubugwaneza bwe. Ati "Soleil twamenyanye mu 2017. Mukundira ubwitonzi n'ubugwaneza bwe". Kuba umukunzi we aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Vincent yavuze ko bakiri mu Rwanda yirinda kuvuga niba baba banateganya kujya gutura muri Amerika. 

Vincent Ngabire ni Umuyobozi Mukuru wa Kompanyi yitwa Js Imperial imaze gutegura ibitaramo bikomeye bya Gospel kuva muri 2017, kandi byose bikagenda neza cyane, ibintu byagaragaje uburyo iyi kompanyi yaziye igihe. Mu bo bateguriye ibitaramo harimo; Gisubizo Ministries (Worship legacy), Prosper Nkomezi (Ibasha Gukora Live Concert), igitaramo Nice Ndatabaye yakoreye mu Rwanda, igitaramo 'Each one reach one' cya Adrien Misigaro & Gentil Misigaro, n'ibindi.


Vincent na Soleil basezeranye kubana akaramata 

Vincent avuga ko akundira Soleil ubwitonzi bwe 

AMAFOTO: Ceish Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND