RFL
Kigali

Yandikiye umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Justin Nsengimana akuramo indirimbo 'Uru rwandiko'-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/06/2021 18:14
0


Indirimbo 'Uru rwandiko' Justin Nsengimana ahamya ko yayiririmbiye umuvandimwe we ufite umubyeyi (Mama) wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iyi ndirimbo umwana aba abwira umubyeyi we ko akimubura, inzozi zazimiye gusa akamubwira ko akiriho kandi yakuze akomeye.



Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo Justin yateruye agira ati ”Uyu munsi ni isabukuru yawe Mama, iminsi ibaye myinshi cyane undi kure Mama, sinzi niba nabasha kuvuga ukanyumva Mama, ariko reka nkoreshe uru rwandiko wenda aya magambo yakugeraho (………….)".

Justin Nsengimana asanzwe aririmba indirimbo zikora ku mutima zikabohora

Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu musore yavuze ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwanditswe n’umuvandimwe we akarunyuza mu rwandiko rwashyizwe mu rurabo rukajyanwa mu rwibutso rwo mu ngoro ya Movoma yahindutse urwibutso kubera abantu bahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ukuri, ubutumwa naririmbye muri iyi ndirimbo ni inkuru mpamo, kuko iyi ndirimbo yaririmbwe n’umuvandimwe wanjye waririmbye Mama we yabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muvandimwe duhuriye kuri Papa yararwanditse maze nanjye nkuramo indirimbo ndayiririmba. Nubwo yanditswe n’umuvandimwe wanjye ariko njye nyituye n’abandi babuze ababyeyi babo”.

N'ubwo iyi ndirimbo igaragaza agahinda kenshi k'uwayanditse ariko yanavuze ko yamaze kwiyakira ndetse kugeza ubu ari kwibuka yiyubaka nk’uko intero y’abanyarwanda imeze kugeza ubu. 

REBA HANO 'URU RWANDIKO' YA JUSTIN NSENGIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND