RFL
Kigali

Bahati, umuramyi ukunzwe wanataramiye i Kigali yaretse 'Gospel' ajya muri 'Secular' bibabaza benshi mugenzi we akora indirimbo igaragaza ko yapfuye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/06/2021 15:41
0


Umuramyi ukunzwe muri Kenya Kevin Bahati wanakoreye igitaramo i Kigali, yaretse umuzki wa Gospel yinjira mu muziki usanzwe bibabaza benshi barimo n’abahanzi. Umwe muri bagenzi be yakoze indirimbo igaragza ko yapfuye amwifuriza kuruhukira mu mahoro. Hari n’ikigo yakoranaga nacyo cyahagaritse kontaro y’amafaranga menshi bari bafitanye.



Kevin Bahati ni umuhanzi ufite ibigwi n’amateka maremare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Kenya ndetse no muri Africa y’Uburasirazuba. Yamamaye mu ndirimbo nka "Barua", “Tomato”, ‘’’Sakata’’ n’izindi nyinshi. Yegukanye ibikombe byinshi mu bihembo bikomeye byo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya bya “Groove Awards”.


Bahati wasezeye umuziki wa Gospel akinjira mu muziki usanzwe yashyize hanze indirimbo ye ye mbere iri kuri album amaze iminshi ahugiyeho

Muri bitatu amaze gutwara muri ibi bihembo bya Groove Awards harimo n’icy’umuhanzi w’umwaka [2015]. Tariki 13 Ukuboza 2015 Bahati yataramiye i Kigali mu muhango wo gutanga ibihembo bya Groove Awards Rwanda. Mu myaka itanu ishize yabwiye ikinyamakuru standardmedia ko ahagaritse umuziki wa Gospel ndetse ko atifuza no kongera kugaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Nyakanga umwaka ushize yashyize kuri shene ye ya Youtube ikiganiro asobanuramo ko kuba yararetse umuziki wa Gospel bitavuze ko yitandukanije n’Imana. Yagize ati ”Gospel ni Kirisitu. Mfite Kirisitu mu mutima wanjye kandi nizerera mu Mana iyo niyo mpamvu ituma mpora imbere. Sinareka Kirisitu ariko uruganda rwa Gospel ni rubi”.

Mu minsi irindwi ishize yashyize hanze ifoto yamamaza indirimbo ye nshya yitwa ”Fikra zangu” ari nayo ya mbere ya Secular agiye gushyira hanze maze rubanda bamuvumira ku gahera. Ifoto yamamaza iyi ndirimbo aba ari kunywa ibitabi binini [cigar]. Urebye ku rukuta rwe rwa Instagram iyi foto uyisangaho ndetse hagaragara ho n’amashusho atumura iri tabi.


Iyi foto n'amashusho yashyize hanze ateguza indirimbo ye ni byo ntandaro ya byose!

Ifoto y’integuza y’iyi ndirimboye nshya ni yo yakojeje agati mu ntozi maze abatari bake bamwereka ko bababajwe no kuba yararetse umuziki wa Gospel akaba yinjiye mu muziki usanzwe abenshi bita uw'Isi.

Umwe mu bahanzi bagenzi be witwa DK Kwenye Beat yakoze indirimbo igaragaza ko Kevin Bahati yapfuye maze amwifuriza kuruhukira mu mahoro. Nk'uko yanabisobanuye ku ifoto yamamaze iyi ndirimbo, yashakaga kuvuga ko Bahati yavukiye muri Gospel, akaba apfiriye muri Secular.

Iyi ndirimbo yise 'Bahati Wachana Na Sisi' (Fikra Za Bahati Reply) ifite n’amashusho iri mu njyana ya Hip Hop. Uyu muraperi DK Kwenye Beat agaragara afite umusaraba wanditseho aya magambo ”Uruhukire mu mahoro Bahati”.

Kumwe ku musaraba haba hariho itariki y’igihe nyakwigendera yavukiye n’igihe yatabarukiyeho hari haranditse ngo ”Born: Gospel, Death: Secular”. Bishatse kugaragaza ko yavutse akora Gospel ariko azatabaruka akora umuziki usanzwe. Bahati akimara kubona iyi foto, yavuze ko yibasiwe na DK Kwenye Beat kuko yabishyize ku rundi rwego akamwifuriza kuruhukira mu mahoro, mu gihe nyamara atapfuye ahubwo icyo yakoze ari indirimbo ya Secular.


Mu mugambo y’igiswahire agize iyi ndirimbo uyu muraperi aba enenga uyu muhanzi mugenzi we umwibutsa ko yayobye mbese akajya gushakira Imana ahandi.

Kugeza ubu ikigo cyitwa Kenya Filime Classification Board cyo muri Kenya cyari gifitanye na Bahati amasezerano y’imikoranire cyayahagaritse. Iki kigo ngo cyagomaga guha uyu muhanzi amashiringi ibihumbi magana abiri ariko ngo ibi byose byasubitswe kubera ifoto y’uyu muhanzi anywa itabi yagiye hanze.

Ikinyamakuru Nairobinews cyavuze ko umuyobozi w’iki kigo Ezekiel Mutu yavuze ko batakomeza gukorana n’uyu muhanzi udafite ikinyabupfura kuko yabasebeje kandi asanzwe ari umwambasaderi wabo agashyira haze ifoto n’amashusho anywa itabi.

Kenya Filime Classification Board ni ikigo cya Leta gishyigikiye ibijyanye no guhanga udushya n’ibindi bifite aho bihuriye na sinema muri Kenya. Bahati yamaze gushyira hanze amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya.

Ubwo Bahati aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2015 mu itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards Rwanda, icyo gihe yatangariye uburanga bw'abanyarwandakazi avuga ko ari beza cyane ndetse ko bimukundiye yazarongora umunyarwandakazi n'ubwo byarangiye ashakanye n'umunyakenyakazi Diana Marua. Muri ibyo birori yabyinishije mu buryo butangaje abakobwa benshi barimo na Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n'umunyamakuru wa InyaRwanda.com, Bahati yavuze ko yishimiye uko abanyarwanda bamwakiriye mu itangazamakuru anavuga ko igitaramo yatumiwemo cyagenze neza. Ubwo yavugaga ku banyarwandakazi, yagize ati "Ni beza, ni beza. Nimvuga ngo ni beza wumve ko ari beza bihebuje. Hari abo Imana yaremye nimugoroba yarushye ariko abakobwa bo mu Rwanda benshi Imana yabaremye mu gitondo yitonze ibitayeho. Urabareba ukabona itandukaniro ryabo n'abandi".


Bahati yataramiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015


Bahati ubwo aherutse mu Rwanda yatangarije uburanga bw'abanyarwandakazi, hano yari kumwe na Miss Kundwa Doriane

REBA INDIRIMBO UMUHANZI MUGENZI WE YAKOZE AGARAGAZA KO BAHATI YAPFUYE


REBA INDIRIMBO NSHYA BAHATI YASHYIZE HANZE ARAPA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND