Producer Cedru ni umwe mu basore bamamaye mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda kubera gukora amashusho meza y’indirimbo. Kuwa 14 Kamena 2021 akaba yarakorewe ibirori by’isabukuru ye y’amavuko. Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti ze za hafi zikaba n’ibyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro zirimo: Meddy n’umufasha we Mimi, kimwe na K8 Kavuyo umwe mu baraperi b’urufatiro rw’uruganda rwa muzika mu Rwanda ndetse n’icyamamare King James.
King James, Cedru, Meddy na K8 Kavuyo
Ibi birori bikaba byarimo kandi abakobwa n’abandi basore batandukanye ubona bizihiwe mu nseko izira imbereka y'ab'urungano. Ku ruhande rwa Meddy na Mimi byari ibindi kuko aho ibi birori byabereye wabonaga banyuzwe bakananyuzamo nk'abari mu kwa buki yewe kandi n’urukundo ruganje bagasomana.


Meddy na Mimi basomana aho bishoboka hose



Byari ibirori bikomeye ku isabukuru ya Cedric