RFL
Kigali

Tanzania: Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi akekwaho kwica urubozo umugore witwa Mutayoberwa n’abakobwa be 2

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/06/2021 11:53
0


Hajya havugwa urugomo rukorwa n’abakozi bo mu rugo bikavamo impfu za hato na hato. Umusore w’umukozi wo mu rugo, Shadrack Kapanga wo muri Tanzania akurikiranweho kwica umuryango w’abantu 3 icyarimwe abahondaguye ibyuma mu mutwe.



Umugore witwa Emy Mutayoberwa n’abakobwa be 2, Daniela Mutayoberwa na Damita Mutayoberwa, biciwe mu nzu yabo kuwa 9 Kamena 2021, iperereza rikerekana ko umusore wabakoreraga mu rugo ariwe wabishe abahongahuye ibintu by’ibyuma mu mutwe kugeza bapfuye.


Emy Mutayoberwa n'abakobwa be 2 bishwe urubozo

Uyu muryango washyinguwe mu irimbi rya Kondo i Mbezi mu mujyi wa Dar Es Salaam, nk’uko ikinyamakuru cyo muri Tanzania Millardayo kibitangaza. Umuyobozi wa Polisi muri Dar Es Salaam avuga ko ubu bwicanyi bubabaje ariko ko ukekwaho ubwicanyi Shadrack afunzwe iperereza rikaba rimoje.

Amakuru akomeza avuga ko uyu musore w’intarumikwa wakoraga mu rugo, yakundaga gutongana n’abakoresha be bityo ko yaba yarakaranije nabo agahitamo kubambura ubuzima dore ko nta wundi muntu  biragaragara ko winjiye mu nzu kwica aba bantu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND