Hajya havugwa urugomo rukorwa n’abakozi bo mu rugo bikavamo impfu za hato na hato. Umusore w’umukozi wo mu rugo, Shadrack Kapanga wo muri Tanzania akurikiranweho kwica umuryango w’abantu 3 icyarimwe abahondaguye ibyuma mu mutwe.
Umugore witwa Emy Mutayoberwa n’abakobwa be 2, Daniela Mutayoberwa na Damita
Mutayoberwa, biciwe mu nzu yabo kuwa 9 Kamena 2021, iperereza rikerekana ko
umusore wabakoreraga mu rugo ariwe wabishe abahongahuye ibintu by’ibyuma mu
mutwe kugeza bapfuye.
Emy Mutayoberwa n'abakobwa be 2 bishwe urubozo
Uyu muryango washyinguwe mu irimbi rya Kondo i Mbezi mu mujyi wa Dar Es Salaam,
nk’uko ikinyamakuru cyo muri Tanzania Millardayo kibitangaza. Umuyobozi wa Polisi
muri Dar Es Salaam avuga ko ubu bwicanyi bubabaje ariko ko ukekwaho ubwicanyi
Shadrack afunzwe iperereza rikaba rimoje.
Amakuru akomeza avuga ko uyu musore w’intarumikwa wakoraga mu rugo, yakundaga gutongana n’abakoresha be bityo ko yaba yarakaranije nabo agahitamo kubambura ubuzima dore ko nta wundi muntu biragaragara ko winjiye mu nzu kwica aba bantu.
TANGA IGITECYEREZO