RFL
Kigali

Inkuru y’umwarimu n’abanyeshuri irakwigisha isomo rikomeye mu buzima

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/06/2021 15:58
0


Iyi nkuru igusigire isomo mu buzima, igufashe kumenya icyo ukwiriye kwitaho gifite agaciro cyane



Umunsi umwe umwarimu yinjiye mu ishuri arangije asaba abanyeshuri be kwitegura isuzuma bumenyi ritunguranye yari yabateguriye we ubwe. Bose baricaye barategereza n’amatsiko menshi cyane. Umwarimu wabo yahise abahereza ikibazo ku rupapuro barushyira ku ntebe imbere yabo rwubitse.

Bose bamaze kubibona yabasabye kubyubukura bagatangira gukora. Ako kanya buri munyeshuri yarebye ku rupapuro rw’ibibazo bamuhaye asanga nta kibazo na kimwe kiriho uretse akadomo k’umukara karimo hagati mu rupapuro.

Mwarimu ako kanya yahise yitegereza mu maso ha buri munyeshuri areba uko buri munyeshuri yitwaye akibona iryo suzumabumenyi ryari ritangaje. Mwarimu yarababwiye ati ”Ndagira ngo buri munyeshuri yandike ibyo abona kuri urwo rupapuro, yandike ibyo ashaka abona”.

Buri mwana yatangiye kwandika ibyerekeye iryo suzumabumenyi ryari ridasobanutse, maze nyuma y’amasomo mwarimu afata impapuro bakoreyeho atangira gusomera buri wese ibyo yakoze imbere y’abandi.

Abisoma aranguruye cyane. Kuri buri rupapuro rwa buri mwana, buri wese yagerageje gusobanura umwanya akokadomo k’umukara karimo nta n'ikindi arebye. Hafi ya bose ni byo bakoze. Nyuma yo gusoma ibyo bose bakoze ishuri ryose ryaracecetse mwarimu atangira gusobanura

Ati: ”Ntabwo ngiye kubaha amanota kuri ibi, gusa hari ikintu nashakaga ko mutekerezaho. Mu by’ukuri nta mwana n’umwe watekereje ku mwanya w’umweru wasigaye utanditsweho ku rupapuro mwahawe, mwese mwatekereje ku kadomo k’umukara kari ku rupapuro, ni kimwe n’ibintu rero biba mu buzima bwacu twese usanga turi kureba ku kadomo k'umukara gusa.

Ubuzima ni ikibazo kuri twese, ibura ry’amafaranga naryo rikaba ikibazo, imibanire iteye inkeke kutumvikana na byo hafi aho bikatubangamira, inshuti ziradutenguha kenshi mbese muri make agace k’umwijima ni gato ugereranyije n’ibyo dufite mu buzima bwacu;

Ariko niko gakurura amarangamutima yacu kakadutwarira umwanya, mu buzima iga gukura amaso yawe kuri ako kantu gato k’umukara kari mu buzima bwawe. Ishimire imigisha ubona buri munsi, ishimire ubuzima ubayemo, baho wishimye.

Ako kanya inzogera yaravuze abanyeshuri bahita basohoka hanze barataha bajya kwiberaho ubuzima bwabo ……………………

Mu buzima niwita ku kadomo cyangwa ku mahirwe mabi ujya ugira mu buzima bwawe, ubuzima buzakubera ikibazo maze nawe ubwawe wiyibagirwe. 90% by’ubuzima bwacu ari ibyiza gusa gusa duhura nabyo buri munsi, amahirwe ,…..Imana iduha umugisha ikaduha amahirwe mashya, ntuzirengagize ibibazo byawe ariko uzite ku byiza gusa uhura nabyo uzagenda ubona impinduka gahoro gahoro, uva mu bwiza ujya mu bundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND