RFL
Kigali

Hubert izina ry’umuhungu urangwa n’umunezero

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/06/2021 9:28
1


Kuri wowe wahawe izina rya Hubert menya aho rikomoka nicyo risobanura.



Hubert ni izina rihabwa abahungu rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikidage aho risobanura 'Urumuri' cyangwa ikintu gifite 'umucyo'.

Izina Hubert rikaba rinafite andi mazina bihuje ubusobanuro ariyo:Hugubert na Hughbert.

Bimwe mu biranga Hubert

Ba Hubert bakunze kurangwa no guhorana akanyamuneza, ubabonye akabona bahora bakeye mu maso, bakunze kugira igitinyiro, kivanze n’igikundiro, bakagira ubuntu n’urugwiro.

Ba Hubert kandi bakunze kumenya kubara inkuru neza, ibi bigatuma bakurura abantu iyo hari ikintu bari gusobanura cyane cyane bashaka kugaragaza ukuri.

Abantu bafite iri zina ibyo banyuzemo bikunze kubabera isomo kandi ntibapfa gucibwa integer n’ibyo bahura nabyo.

Icyifuzo gihora ku mutima wa ba Hubert ni ukugera kuri byinshi bishoboka mu buzima birimo ubutunzi, imbaraga kandi bagakunda kumenyekana igihe bakoze ikintu kidasanzwe.

Ba Hubert boroherwa cyane no guhanga udushya ndetse n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo byabaye ingorabahizi.

Uku gushaka kumenyekana no kugera kuri byinshi bituma ababari iruhande bumva ko bashaka kubayobora batitaye ku byo bo batekereza.

Hubert akunda kugaragara neza, ashaka gukundwa, ibyo bigatuma yiyitaho mu myambarire cyangwa ugasanga azi kuganiriza neza abantu. Agira amatsiko, ashaka kugira ubumenyi ku bintu byose kandi nawe akunda gusangiza abantu ubumenyi afite.

Abantu bafite iri zina bakunze kurangwa no kudakunda amafaranga cyane kuko baba bumva ko aza akagenda, ibi bituma bashobora gukorera amafaranga menshi ariko agashira vuba.

Amabara y’amahirwe kuri ba Hubert ni icyatsi, umweru wera ndetse n’umweru ujya gusa n’umuhondo, umunsi w’amahirwe kuribo aba ari ku wa Mbere

Src:www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hubert Asifiwe2 years ago
    kbsa nibyo mumvuzeho nibyo 100%





Inyarwanda BACKGROUND