RFL
Kigali

Bwa mbere Aristide Gahunzire yavuze ku gikorwa cya Kina Music kuva yasezera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2021 8:43
2


Aristide Gahunzire wabaye umujyanama w’igihe kirekire w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi Kina Music, yatangaje ko yanyuzwe na buri ndirimbo iri kuri Album nshya ya Gatanu y’umuhanzikazi Butera Knowless yitiriye abakobwa be babiri.



Aristide Gahunzire yabaye umujyanama wa Kina Music mu gihe cy’imyaka irindwi. Ayivuyemo yakomereje muri Label ya The Mane yamazemo umwaka urenga.

Gahunzire ni umwe mu basore bakuranye urukundo rw’umuziki rwashibutsemo gukorana n’abahanzi b’amazina azwi nka King James, Butera Knowless, Christopher n’abandi.

Amaze imyaka irenga icumi yiyeguriye gufasha abahanzi nyarwanda mu bijyanye n’ubujyanama. Yamaze imyaka irindwi muri Kina Music muri Werurwe 2017 arasezera.

Kuri uyu wa 14 Kamena 2021, Butera Knowless yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki Album ye ya Gatanu yise ‘Inzora’ iriho indirimbo 11.

Ni Album yasamiwe hejuru na benshi bari bayitegereje, ndetse bamwe batangiye kugaragaza indirimbo bakunzeho.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Aristide Gahunzire yavuze ko yafashe umwanya uhagije wo kumva indirimbo 11 zigize Album ya Knowless, avuga ko hari ‘indirimbo zimwe na zimwe’ yakunzemo kurusha izindi.

Gahunzire yavuze ko yakunzemo indirimbo ‘Ikofi’ Butera Knowless yakoranye n’abahanzi bahuriye muri Kina Music, ‘Akantu’ Knowless yakoranye na Social Mula ndetse n’indirimbo ihimbaza Imana ‘Asante’ Knowless yakoranye na Aline Gahongayire.

Ati “Album nagize umwanya wo kuyumva numva ko bakoze akazi gakomeye gakwiye gushimwa na buri wese.”

Uyu musore yavuze ko ashima ikipe ngari yakoze kuri iyi Album ya Knowless. Ndetse ko yishimira iterambere ry’umuziki Nyarwanda ndetse n’iry’umuhanzi Nyarwanda ‘waba uri umuhanzi dukorana, uwo tudakorana n’uwo twakoranye’.

Ati “Bose nishimira ibikorwa byabo kimwe. Kuko byose biteza imbere uruganda rw’imyidagaduro cyane cyane umuziki Nyarwanda imbere.”

Mu gihe cy’imyaka irindwi, Aristide Gahunzire yamaze muri Kina Music ari umujyanama, asobanura Knowless “nk’umuhanzikazi ufite byinshi yakoze muri uyu muziki Nyarwanda ufite uburyo yaciriye inzira abandi bahanzikazi.”

Ati “Ni umuhanzikazi utajya ucika intege cyangwa ngo abe yacibwa intege n’ikintu icyo ari cyo cyose.”

Gahunzire yavuze ko kuva yava ku kazi k’ubujyanama ka Kina Music yari amazeho imyaka irindwi nta mpamvu runaka ihari yatumye atongera kugira icyo avuga ku gikorwa cy’iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi.

Ahubwo “Nakunze kuba mpugiye mu bindi bigatuma ntaha umwanya cyane ibindi.” Aristide yatangaje ko yashimiye buri ndirimbo iri kuri Album ya Butera Knowless by’umwihariko iyo yakoranye na Social Mula n’iyo yakoranye na Gahongayire 

Butera Knowless ari kwakira ubutumwa uruhumbirajana rw’abantu bagaragaza indirimbo bishimiye kuri Album ye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marite2 years ago
    BUTERA KOMEZA UTWIKE URIMO NEZA.KOMEREZA AHO?
  • Uwera patience2 years ago
    Indirimbo nazikunze knowless twika twika





Inyarwanda BACKGROUND