RFL
Kigali

Imbwa yangiwe kwinjira muri 'Ambulance' yari itwaye nyirabuja kwa muganga, ihitamo kuyikurikira kugera iyigejeje kwa muganga

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:15/06/2021 7:42
0


Mu cyumweru gishize, ku kirwa cya Buyukada mu gihugu cya Istanbul, imbwa yakoze ibidasanzwe ubwo ambulance yari ije gutabara nyirabuja hanyuma ikangirwa kwinjiramo ni uko igafata icyemezo cyo kuyiruka inyuma kugera igeze kwa muganga aho nyirabuja yari agiye gukurikiranwa n’abaganga.



Ibi byabaye bijya gutangira, nyirabuja w’iyi mbwa yahamagaye abamuha ubufasha bwo kumuvura ariko akaba yarashakaga ko bamuvurira mu rugo ni uko bitewe n’uko basanze ameze bahitamo kumushyira muri ambulance bamujyana kwa muganga ngo abe ariho bajya kumukurikiranira.

Ubwo bamushyiraga muri ambulance, imbwa ye yashatse kwinjiramo ngo igende iruhande rwe barayangira. Imaze kubona ko bayangiye nibwo yafashe umwanzuro wo kugenda yirukanka inyuma ya ambulance kugera igeze kwa muganga maze ubwo bamutwaraga mu bitaro imbwa isigara ku muryango w’ibitaro itegereje. 

Abakomeje gukurikirana iby’iyi mbwa bavuga ko yakomeje gutegereza kugeza nyirabuja avuye mu bitaro maze iramuhobera cyane ni uko barataha. Amashusho agaragaza ibyabaye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga maze benshi bashima ubutwari bw’iyi mbwa. 

Uwitwa Sathdora yahise avuga ko “imbwa zigira urukundo ruzima rutagendera ku bintu”. Abandi bayisabiye umugisha, ndetse bamwe bemeza ko imbwa “zigira ubumuntu kurusha abantu”. 

Ibintu bijya kumera nk’ibi byabaye mu mwaka wa 2018 mu gihugu cy’u Bushinwa ubwo imbwa yabonaga nyirabuja aguye igihumure maze ikanga ku muva iruhande kugeza ubwo ubutabazi bwazaga bakamutwara kwa muganga, iyi yo yabashije kwinjira muri ambulance ni uko iherekeza nyirabuja kwa muganga imuri iruhande.


Benshi bashimiye iyi mbwa ku butwari yagize 

Source: indianexpress.com ; Reuters ; New York Post






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND